KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Monday, September 23, 2013

KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse



KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse

Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa.

Nk’uko bimaze gutangazwa n’ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP, uyu muhanzi witwa Ross Langdon akaba n’umunyabugeni w’Umwongereza yishwe mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzewli 2013.
Ross Langdon umaze kwicwa, yari afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Australia akaba yicwe ari kumwe n’umugore we Elif Yavuz waburaga ibyumweru bibiri ngo yibaruke umwana w’umukobwa.

Iri soko ibyihebe bimaze kuritwika ubu ibintu byahindutse muri Kenya

REBA HANO UKO BYIFASHE MU MASHUSHO
Uyu mugore wa nyakwigendera Ross Langdon w’imyaka 33 y’amavuko yari umuganga w’inzobere mu byo kuvura Malaria akaba yarakoreraga mu mujyi wa Nairobi. Iri soko rya Westgate Shopping Center ubusanzwe rikunze gutembererwamo n’abahanzi bakomeye muri Kenya no mu karere ndetse n’ibyamamare byose bisuye iki gihugu birahatemberera cyane. Uyu muhanzi Ross yari umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye haba mu gushushanya, kwandika ibyapa, ubugeni…..
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ibyihebe by’Abayisilamu bigize umutwe wa Al Shabab bifatanyije n’umutwe w’ubwiyahuzi ukomeye ku isi , Al-Qaeda binyuze ku rubuga rwa internet rwabo bamaze gutangaza ko abantu bose bafashwe bugwate muri iri soko ko bigiye kubica abasirikare ba Kenya nibakomeza kwinjira muri iyi nyubako babasatira mu birindiro byabo.
Ali Mohamud Rage, umuvugizi w’ibi byihebe yatangaje ko niba Kenya ishaka ko abantu bayo barokoka ubu bwicanyi igomba gusubiza ingabo zayo inyuma bitaba ibyo bose bagahinduka umuyonga muri iyi nyubako.
Liane Rossler , umuhanzi mugenzi wa Ross witabye Imana, yatangaje ko uyu mugenzi we witabye Imana yakuriye muri Tasmania nyuma akorera mu bihugu bitandukanye byo ku isi birimo Uganda n’u Rwanda.
Mu bantu bafitiwe muri iri soko n’ibi byihebe harimo abo muri U.S., France, Ghana, New Zealand , Holland. ….
Twabibutsa ko kuva kuwa gatandatu tariki ya 21/9/2013 kugeza ubu, ibyihebe byinjiye mu isoko rya Westgate Shopping Center abantu byasanze bagiye guhahiramo bamwe bibafata bugwate abandi birabica. Kenya iracyashakisha uburyo yarokora abantu ibi byihebe byafatiye muri iyi nyubako.
Ross
Ross n'umugore we bicwe. Uyu mugore yaburaga ibyumweru bibiri ngo abyare

Abasirikare ba Kenya, ibyihebe byababwiye ko nibakomeza kwinjira muri iyi nyubako ngo birivugana abantu byafashe bose

Abasirikare ba Kenya baryamiye amajanja hanze y'iyi nyubako irimo ibyihebe

Abasirikare ba Kenya baraye batangaje ko bigaruriye igice kinini cy'iyi nyubako ariko mu gitondo ibyihebe byerekanye ko hose bihafite


Aba bana baburanye n'ababyeyi babo muri iki gitondo

 Annemarie Desloges
Uyu munya Canada  Annemarie Desloges ni umwe mu bicwe n'ibyihebe



Aba bantu barokowe


Inshuti n'abavandimwe b'abantu bakomerekeye muri ubu bwicanyi, hano baje kubafatira imiti

Abantu barimo kwitegereza igice cyo hasi cy'iri soko ryafashwe n'ibyihebe


Abenshi bararashwe

Uyu musaza yabashije gusohoka amahoro we n'abana be yari yajyanye nabo

Umuntu ubashije gusohoka wese asohoka amanitse amaboko kugira ngo abasirikare bamutandukanye n'ibyihebe


Amakuru mashya aremeza ko iri soko rya Westagate Shopping Center rimaze gutwikwa n'ibi byihebe birimazemo iminsi ibiri ndetse bikaba bayaranafatiyemo bugwate abaturage batandukanye. Igisirikare cya Kenya, abapolisi nizindi nzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu ziri gukora ubutabazi bwose bushoboka kugira ngo aba bantu ibi byihebe byafatiyemo barebe ko barokoramo bake.
Dore uko byifashe mu mafoto:

Westgate Shopping center ibyihebe bimaze kuyishumika umuriro nabyo birimo imbere

Abasirikare ba Kenya barimo gusatira aho iyi nyubako iherereye

Ubutabazi bw'ibanze bwahise buhagoboka

Abasirikare, Abanyamakuru n'abashinzwe kuzimya umuriro bahise batabarana ingoga ariko inyubako yakomeje kwaka

Hano ni mu gice cyo hasi cy'iyi nyubako

No comments: