1. Bana b’I wacu I Rwanda, nimuze twibuke Jenoside yakorewe
abatutsi.rnRubanda banyimye amatwi, ngo akenshi mvuga ishavu.rnNtibazi
ko muri iryo shavu, ariho hashibuze imbaraga z’u Rwanda.rnNtibazi ko
muri iryo shavu, ariho hashibutse amababa y’inuma yanjye.rnrnR/ Ijoro
ribara uwariraye, ni twebwe tuzaburira isi.rnKuko twamenye amacakubiri,
ni twebwe tuzahamya ubumwe.rnKuko twagiriwe urwango, tuzabe abahamya
b’UrukundornTuzabe imbuto z’umugisha zeze ku giti
cy’umuruho,rnTuzabe amashami y’ibyishimo yashibutse mu ishavu.rnrn
2.
Abantu babona umwanana w’insina, bakibagirwa inguri,rnAbantu bavoma
amazi y’iriba, bakibagirwa isoko,rnBakinyibutsa ikiremwamuntu gitinya
kwibuka, ngo ni uko amateka yacyo ari mabirnrnAmateka n’ubwo yaba ari
mabi, twe tuzayavuga uko yabaye.rnAmateka n’ubwo yaba ababaje,
tuzavuga amazina yayo,rnKuko ariho tuva twese, kuko ariyo nguri yacu
dushingiraho ejo hazazarnrnR/ Ijoro ribara uwariraye, ni twebwe
tuzaburira isi.rnKuko twamenye amacakubiri, ni twebwe tuzahamya
ubumwe.rnKuko twagiriwe urwango, tuzabe abahamya b’UrukundornTuzabe
imbuto z’umugisha zeze ku giti cy’umuruhornTuzabe amashami
y’ibyishimo yashibutse mu ishavu.
No comments:
Post a Comment