KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Thursday, July 18, 2013

UDUKORYO TUNE (4) WAKORERA UMUKUNZI WAWE AKAGUKUNDA BY'AGAHEBUZO.


Biragoye gushimisha umukunzi bitewe nuko abantu badakunda ibintu bimwe. Hari igihe umukorera ikintu wizeyeko kimushimisha ahubwo kikamurakaza. Hano tugiye kukubwira ibintu bine by'ingenzi wakorera umukunzi wawe akishima akagukunda by'agahebuzo urukundo rwanyu rugatera imbere rugakomera.. 
1. Jya umwereka ko ari uw'agaciro kenshi kuri wowe kandi ko ntakindi ubereyeho uretse kumwitaho, unyuzemo rimwe na rimwe ukore ikintu yakagombye kwikorera. Urugero nko kumusukira icyo kunywa, kumuhanagura igihe hari utwanda twamuguyeho,...
2. Uzamutumire mu birori byawe yaba ibyabaye iwanyu, aho ukora cyangwa aho wiga nurangiza umwerekane mu nshuti zawe zitabiriye ibirori.
3. Jya umuha amahirwe ariwe uhitamo ikigomba gukorwa wenda nk'igihe mutari guhuza kubyemezo byerekeranye n'urukundo rwanyu. Urugero niba mugiye gusohoka umureke mujye aho akunda, kandi umureke abe ariwe uguhitiramo icyo ufata.
4. Ujye ukunda kumubaza ibimwerekeyeho, uko yiriwe, uko yaraye, uko yariye,... Kandi ujye uhora umwibutsa ko umukunda cyane aho mwaba muri hose. Niyo mwaba muri mu rusengero ujye umwongorera uti:"Ndagukunda".

No comments: