KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Tuesday, September 24, 2013

Thaïlande : Ifoto ya Rihanna yafungishije babiri


Ubwo yari mu rugendo muri Thaïlande, Rihanna yashyize kuri internet (instagram) amafoto menshi amugaragaza ari kunywa ibiyobyabwenge mu cyumba n’andi ari mu butembere bwa nijoro aho yifotozanyije n’inyamanswa ubusanzwe bitemewe kwifotoranya nazo ku bakerarugendo.

Rihanna akimara gushyira aya mafoto, yafashwe kuri uyu wa Gatanu, kuri internet byatumye abagabo babiri batabwa muri yombi hakekwa ko ari bo baba bari bamuhaye uburenganzira bwo kwifotozanya n’izi nyamanswa kandi bitemewe.
Rihanna yifotoranyije n'inyamanswa kandi ubusanzwe muri aka gace kizira ku bakerarugendo ; aba bagabo babiri bahise batabwa muri yombi barafungwa kubera ayo mafoto
Veera Kerdsirimongkol, umuyobozi w’Akarere kabereyemo ibyo, yatangarije AFP ati “Nasabye polisi gukora ubushakashatsi muri kariya gace ka Patond nyuma y’aho Rihanna atangarije ariya mafoto kuri internet, ku mugoroba wo kuwa Gatanu”.
Kanitha Krishnasamy, nawe uri mu bafite inshingano mu kurinda inyamanswa zo muri aka gace, yamwunganira agira ati “Abafana akenshi bakurikiza ingero z’ibyamamare bakunda, kandi iyo akoze nka biriya benshi baramwigana bakeka ko nta kibazo kiri mu kubikora”.
Kanda wumve inkuru ibivugaho mu mashusho :
Aba bagabo baramutse bahamwe n’iki cyaha bashobora gufungwa kugeza ku myaka ine.
Rihanna yari yagiye muri iki gihugu mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri, mu rwego rwo gusoza amarushanwa ya Formule 1 yegukanywe n’Umudage witwa Sebastian Vettel. Iki gitaramo kikaba cyaritabiriwe cyane.
Rihanna yagaragaje kandi amafoto ari kunywa ibiyobyabwenge (marijuana) hamwe n'inshuti ze bari mu cyumba cya Hoteli muri Thailand
Rihanna muri Thailand
Benshi mu bafana ba Rihanna bamukundira ko abereka ubuzima bwe hafi ya bwose
Iyi foto yababaje abashinzwe kurinda ibidukikije mu gace Rihanna yari arimo muri Thaïlande
Ngiyi inyamanswa Rihanna yifotoranyije nayo bitemewe
Rihanna ari mu ndege ye bwite, ubwo yazaga muri Thaïlande
Rihanna ntacyo atereka abakunzi be ; yewe n'iyo yambaye utwenda tw'imbere ntatinya kwerekana aya mafoto ; arareka abakunzi be bakihera ijisho

No comments: