Umuhanzi nyarwanda Mani Martin, w’imyaka 24, uri kurushaho kwigaragaza cyane mu muziki gakondo, ari guhatana mu marushanwa yitwa Prix decouvertes 2013 rimwe mumarushanwa akomeye ya muzika ritegurwa na Radio France international aho ahagarariye u Rwanda.
Mani Martin, umaze gushyira hanze Album enye, arahatana n’abahanzi bakomakomeye bo ku mugabane wa Afurika 11 ari bo ; Daniele Eog (wo muri Cameroun), Isabel Novella (Mozambique), Leergui Project (wo muri Sénégal), Lindsey (wo muri Nigéria), Mariam Koné (wo muri Mali), Nelida Karr (wo muri Guinée-Equatoriale), Nteko (wo muri Congo), Sessimé (wo muri Bénin), Smarty (wo muri Burkina Faso), Teta (wo muri Madagascar) na Yvonne Mwalé (wo muri Zambiya).
Ku rubuga rwa internet rwa RFI, habasha kumvikana indirimbo za Mani Mani Martin My Destiny, Bila Wewe hakanagaragara amashusho y’iyitwa Intero y’Amahoro ziri mu zamuhesheje kujya kuri uru rutonde.
Mani Martin aririmba anabyina mu iserukiramuco rya Bayimba
Gutora uyu muhanzi wafungura uru rubuga rwa prixdecouvertes ugatora Mani Martin akabasha kurushaho kugira amahirwe yo gutsinda.
Gutora byatangiye tariki ya 22 Nzeri bikazageza tariki ya 19 Ukwakira. Akanama nkemurampaka kayobowe na A’Salfo wo mu itsinda rya Magic System kazahura ku itariki ya 24 Ukwakira nyuma hazatangazwe uwatsinze hagendewe ku majwi azaba y’abatoye kuri internet n’ay’agize akanama nkemurampaka.
Indirimbo Intero y’Amahoro ya Mani Martin :
No comments:
Post a Comment