KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Tuesday, September 24, 2013

Menya amateka ya Thalia wamenyekanye muri serie yitwa MARIMAR


MARIMAR ni film y’uruhererekane yo mu bwoko bwa Telenovelas yabiciye mu mpande zose z’isi kugeza no mu Rwanda. Iyi film yakorewe mu gihugu cya Mexique mu mwaka w’1994 ivuga ku buzima bw’umukobwa Marimar ari nawe film yitiriwe uba akomoka mu muryango ukennye cyane akaza guhura n’umusore wo mu bakire bagakundana ariko bagahura n’ibibazo bikomeye kuko umuryango w’umusore uba udashaka umukobwa cyane cyane bigaturuka kuri mukase w’umusore, kugeza n’aho bajya gutwikira umukobwa akazu k’ibyatsi ababyeyi be baba babamo.
Uyu mukobwa Marimar bitewe n’ibigeragezo anyuramo muri iyi film bituma abantu benshi bamukunda cyane ku buryo hari n’abagiye bamwiyitirira, cyangwa bakita abana babo Marimar bitewe n’uko yabakoze ku mutima.
Dore amateka y’uyu mukobwa ukina yitwa Marimar
Amazina ye y’ukuri (atari ayo yitwa muri film) yitwa Ariadna Thalía Sodi Miranda ariko benshi bararihina bakamwita Thalía. Ni umunyamegizike (Mexique) akaba ari umuririmbyikazi, umwanditsi w’indirimbo, umwanditsi w’ibitabo, umukinnyikazi wa film, ndetse akaba ari n’umushoramarikazi. Aririmba injyana za gakondo zo muri Amerika y’epfo (Latin music), Latin Pop, Pop Rock, injyana zigezweho ndetse akaba ari n’umubyinnyi akaba aririmba mu ndimi 5. Yavutse taliki 26 Kanama 1971 avukira mu gihugu cya Mexique. Kuri ubu akaba afatwa nk’umwamikazi wa Pop muri Amerika y’epfo ndetse akaba yaramenyekanye cyane muri film y’uruhererekane ya Marimar.

Ubuzima bwa Thalía
Thalía yavutse taliki 26 Kanama 1971avukira mu murwa mukuru w’igihugu cya Mexique akaba ari umukobwa wa Ernesto Sodi Pallares, umunyabumenyi mu ndwara z’ibihingwa, umumenyi mu kurwanya ibyaha ndetse akaba n’umwanditsi. Nyina wa Thalia yitwa Yolanda Miranda Mange akaba yari umuhanga mu gushushanya ndetse n’umujyanama wa Thalia kuva 1980-1999. Thalia ni bucura mu bana 5 bose b’abakobwa. Thalia yatangiye kugaragara imbere ya Camera afite umwaka umwe w’amavuko ubwo yagaragaraga muri publicite kuri televiziyo. Amaze kugira imyaka 4 yatangiye kwiga kubyina no gucuranga piano mu ishuri ry’umuziki ry’igihugu cya Mexique. Papa wa Thalia yafashwe n’indwara ya Diabetes igihe yari afite imyaka 6 y’amavuko aza kwitaba Imana mu mwaka w’1977. Urupfu rwa se rukaba rwaramushegeshe cyane ndetse bimuviramo kumara umwaka wose atavuga, ndetse bikaba byaranamuteye ibibazo binyuranye byo mu mutwe.
Mu mwaka w’1997, umwaka umwe mbere y’uko papa we yitaba Imana, Thalia yagaragaye muri film yo muri Mexique yitwa La guerra de los pasteles ("Intambara y’imigati"), ariko amazina ye nti yagaragaye mu bakinnye iyo film. Mu bantu batumye yiyumvamo kujya mu myidagaduro cyane ni mukuru we Laura Zapata wari umuririmbyikazi wakundaga kumujyana mu birori yabaga yaririmbyemo bituma akura abikunda.
Thalia yatangiye kujya muri group yo kuririmba afite imyaka 9 ubwo yari umuririmbyi w’ibanze mu itsinda ry’abana bato rya Pac Man ryatumye aririmba mu kiganiro cya Juguemos a cantar (mureke dukine tunaririmba) cyacaga kuri televiziyo ya Televisa yo mu gihugu cye. Thalia yakomeje gutera imbere mu muziki, mu mwaka w’1987.
Indirimbo I want You yakoranye na Fat Joe nayo yamufashije kubaka izina cyane
Thalia yatangiye urugendo rwe nk’umukinnyikazi wa film muri film y’uruhererekane yacaga kuri Televisa yitwa Pobre señorita Limantour ariko akaba yaragaragaye mu gace kamwe gusa ndetse no mu yindi film nayo y’uruhererekane yitwa Quinceañera yakinnye mo noneho ari umukinnyi w’imena. Izo film yagaragaye mo zatangiye kumumurika ndetse zituma atwara igihembo cy’umukinnyikazi mushya mu mwaka w’1988. Mu mwaka w’1989, Thalia yakinnye mu yindi film yitwa Luz y sombra naho akina ari umukinnyi w’imena. Nyuma gato yaje kujya mu mujyi wa Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za MAerika kugirango yige icyongereza muri kaminuza ya California akaba yaranahafatiye amasomo yo kuririmba, gukina film no kubyina.
Mu mwaka w’1994, Thalia yahamagawe gukina muri film Marimar yatumye aba ikirangirire ku isi yose Bitewe n’uburyo iyi film yakunzwe cyane. Iyi film yatumye uyu mukobwa wari waririmbye indirimbo yayo ashakishwa n’inzu nyinshi zitunganya umuziki muri Amerika yose.
Marimar yatumye Thalia aba ikirangirire ku isi yose
Film yakinnye by’umwihariko Marimar, María Mercedes ndetse na María la del barrio zatumye aba umukobwa wa mbere wakunzwe n’abantu benshi ku isi mu mpera z’umwaka w’1996. Uyu mukobwa kandi Bitewe n’uko yari yitwaye muri film ya Marimar n’izindi yakinnye hagati aho, mu mwaka w’1999 yagarutse muri film nayo y’uruhererekane ya Rosalinda nayo ikaba yaramenyekanye cyane ku isi yose. Ikaba yaragurishijwe mu bihugu bigera ku 180 ku isi yose.
Ibikorwa bye byari byaramamaye kugera no muri White House maze mu mwaka w’2001, perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika George W. Bush amutumira kumuririmbira muri White House. Mu mwaka w’2006, Thalia yabonye ubwenegihugu bwa Amerika aho yatuye n’umugabo we mu mujyi wa New York ariko akaba yari akiri n’umwenegihugu wa Mexique. Mu mwaka w’2007, yatangiye gukora ibiganiro kuri radiyo ya ABC aho yakoraga ibiganiro yise Conexión Thalía Radio Show bijyanye n’umuziki, imideli, amakuru, na pilitiki. Mu mwaka w’2008, yabaye umwe mu bantu 50 beza bakomoka mu bihugu bya Amerika y’epfo.
Twavuga ko Thalia kuva mu mwaka w’1999 yagabanyije gukina film cyane yinjira cyane mu muziki aho yakoze album z’indirimbo zigera kuri 11 zikamenyekana cyane ku isi ndetse zigatwara ibihembo bitandukanye. Thalia yakomeje gutumirwa muri White House dore ko nyuma ya Bush yongeye gutumirwa na perezida Barack Obama mu mwaka w’2009 mu birori by’abanyamerika y’epfo. Muri ibyo birori byabereye muri White House Thalia yanditsemo amateka kuko ari we muntu wa mbere wari ubashije guhagurutsa perezida wa Amerika mu mateka ngo babyinane.
Thalia yagiye afatwa n’ibinyamakuru byinshi nk’umwamikazi wa Telenovelas (film z’uruhererekane zica kuri televiziyo), ahanini Bitewe na film yakinnye zamenyekanye cyane ku isi ziyobowe na Marimar yo mu 1994 ndetse na Rosalinda yo mu 1999. Amakuru aturuka mu kinyamakuru cyo muri Cote d’Ivoire Ivoir’Soir, avuga ko muri icyo gihugu ku isaha ya Saa moya n’igice ibintu byose byahagararaga iyo Marimar yabaga igiyemo kuri televiziyo. Film ya Marimar kandi yagiye iteza ukutumvikana hagati y’abakozi n’abakoresha ndetse n’abarimu n’abanyeshuri bitewe n’uko nta muntu n’umwe wifuzaga kuyihusha kuri televiziyo mu bihugu byinshi cyane cyane mu bufaransa Bitewe n’uburyo uyu mukobwa yari yarafashe imitima y’abantu ndetse bikaba byemezwa ko imikino y’igikombe cy’isi y’1998 yarebwe n’abantu bacye Bitewe n’uko iyi film aribwo yari itangiye kwerekanwa mu bihugu binyuranye byo ku isi.
Ubuzima bwite bwa Thalia
Thalia yashyingiranywe n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Sony Tommy Mottola mu mujyi wa New York mu kwezi k’ukuboza 2000 bakaba bafitanye abana 2 (umuhungu n’umukobwa). Thalia yagiye akora ibikorwa binyuranye byo gufasha abantu bababaye ku isi nk’igikorwa ahagarariye cy’umuryango wa March of Dimes ushinzwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana by’umwihariko mu bihugu bikennye n’ibindi. Uretse kuba ari umukinnyikazi wa film n’umuririmbyikazi Thalia ni n’umushoramarikazi akaba yaragiye akora imishinga myinshi cyane cyane mu myambaro aho yagiye ahinga inganda zinyuranye zikora imyambaro.
- See more at: http://inyarwanda.com/filmzacu/?menya-amateka-y-umukobwa-thalia#sthash.YhIUXqoI.dpuf

No comments: