Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu myaka yashize ahanini kubera filime yakinnye The GodFather (cyangwa Le Parrain) ari mu bakinnyi bazwi kandi bakomeye mu ruhando rwa sinema. Filmzacu.com yiyemeje kubagezaho amateka amwe n’amwe yagiye aranga uyu mugabo
Amazina ye no Alfredo James “Al” Pacino, akaba yaravukiye East Harlem mu mugi wa New York mu mwaka w’1940, avukira kuri Salvatore Pacino na Rose, bari abanyamerika ariko bafite inkomoko mu gihugu cy’ubutariyani.
Afite imyaka ibiri, ababyeyi be baje gutandukana maze akuri abana na nyina wari warimukiye aho ababyeyi be babaga muri Bronx.
Afite imyaka ibiri, ababyeyi be baje gutandukana maze akuri abana na nyina wari warimukiye aho ababyeyi be babaga muri Bronx.
Mu ishuri “Sonny” nk’uko bagenzi be bakundaga kumwita, yari umuswa ukomeye kuko yatsindwaga amasomo yose uretse icyongereza. Ibi byaje gutuma areka ishuri igihe yari afite imyaka 17. Iki cyemezo nticyashimishije nyina biza kugera naho batongana cyane ari nayo yaje kuba intandaro yo kuva mu rugo akigendera.
Yaje gukora imirimo itandukanye ariko imuhemba amafaranga make cyane: aho yabaye convoyeur, akora akazi ko gutanga ubutumwa ndetse no gukora isuku mu mazu. Ibi byose yabikoraga kugirango abashe kubona amafaranga yo kwishyura ishuri ryigisha gukina za theatres ndetse na filime
Al Pacino yatangiye kunywa itabi afite imyaka 9, ku myaka 13 atangira kunywa ku gasembuye ndetse no gutumagura ku kamogi rimwe na rimwe, gusa ntiyigeze yijandika mu biyobyabwenge cyane, ahanini abitewe n’uko zimwe mu nshuti ze zari zarapfuye bitewe n’ ibiyobyabwenge bikomeye.
Yaje gutangira gukina muri za theatre zaberaga mu munsi y’imiturirwa(basements), mbere yo kwinjira muri Herbert Berghof Studio(HB Studio) ari naho yahuriye na Charlie Laughton wamubereye umwarimo ndetse amubera n’inshuti. Icyo gihe cyose nta hantu yagiraga aba ndetse akenshi yirariraga ku muhanda.
Nyuma y’imyaka igera kuri ine yaje kujya mu majonjora yo gushaka abakinnyi, mu ihuriro ry’abakinnyi ba filime The Actors Studio.Ibi byaramufashije cyane maze mu mwaka w’1971 akina muri filime The Panic in The Neddle Park, ibi byatumye Francis Ford Copolla amubona maze amukinisha muri filime The Godfather. Iyi role ikaba yararwanirwaga n’abakinnyi bakomeye nka Robert Redford, Warren Beatty ndetse na Robert De Niro ariko biza kurangira ihawe Al Pacino wari umukinnyi wo ku rwego rwo hasi ugereranyije na bariya bandi
Nyuma ya The Godfather, Al Pacino yaje kuba icyamamare mu bakinnyi ba sinema ndetse akomeza no gutwara ibikombe bitandukanye. Abakunzi be bakaba batazibagirwa filime nyinshi yagaragayemo nka Scarface, Heat, The Recruit, Two For The Money, Ocean’s Thirteen,You don’t Know Jack, Jack and Jill ndetse na Stand Up Guys yasohotse umwaka ushize.
Al Pacino mu kiganiro na Larry King avuga kuri filime The Godfather na Scarface
Al Pacino amaze kujya mu majonjora menshi y’ibihembo bikomeye bya sinema ndetse akaba amaze no gutwara ibikombe byinshi nk’umukinnyi.
Muri Oscars: Yageze mu majonjora agera kuri ane y’ibihembo cya Oscars ndetse akaba yaranabashije kucyegukana inshuro imwe.
Yageze mu majonjora ya Golden Globe inshuro zigera kuri 15 akaba yarabashije gutwara Golden Globe zigera kuri 4. Inshuro zigera kuri 5 nizo yageze mu majonjora ya British Academy of Film and Television Arts abasha kugitsindira inshuo ebyiri.
Mu mwaka w’2007 , American Film Institute yamuhaye igihembo gikomeye cy’umukinnyi wageze kuri byinshi
Al Pacino ntiyigeze arongora ariko afite abana batatu yabyaye ku bagore batandukanye. Umwaka utaha Al Pacino akazagaragara muri filime nka Imagine na Irishman
No comments:
Post a Comment