Loni yambitse imidari y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bakorera muri Batayo ya 67, bakorera akazi kabo ahitwa Kabkabiya, mu majyaruguru ya Darfur muri Sudani.
Abasirikare ba Batayo ya 67 bari kumwe n’abasirikare ba Mongole bakora akazi ko kuvura mu butumwa bw’amahoro( Mongolian level II Hospital) bambitswe imidari y’ishimwe kubera gutunganya akazi kabo ka buri munsi.
Uyu muhango wabaye tariki 21 Nzeli wayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur, Lt Gen Ignace Paul Mella, aherekejwe n’Uhagarariye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur Col Ludoviko Mugisha n’abandi banyacyubahiro.
Lt Gen Mella yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Sudani. Yashimye akazi keza ingabo z’uRwanda zikomeje gukora, imyitwarire myiza, umuhate n’umurava mu kazi kabo ka buri munsi, kubana no gukorana neza n’abaturage ba Darfur.
Yanazishimiye gukorana neza n’abandi basirikare bo mu bindi bihugu, inzego za Polisi n’abandi bakozi ba Loni.
Uyu munsi mukuru wanaranzwe n’imyidagaduro aho habaye umukino wa gicuti wa Volley Ball (umupira w’intoki) wahuje Batayo ya 67 n’ikipe ya Polisi ya Jordan. Umukino warangiye u Rwanda rutsinze seti 3 ku busa bwa Polisi Jordan.
Ku mugoroba habaye igitaramo cy’imbyino ziranga umuco, ingabo z’u Rwanda zishimana na bagenzi babo ba Mongole n’abapolisi bakomoka mu gihugu cya Jordan.
Abasirikare b'u Rwanda mu mukino wa VolleyBall n’ikipe ya Polisi ya Jordan
Ingabo z'u Rwanda mu gitaramo zerekanye umuco nyarwanda
No comments:
Post a Comment