Tariki 20 Nyakanga nibwo isi yibukaga imyaka 20 ishize igihangange mu mafilime Bruce Lee cyitabye imana. Filime z’uyu mugabo zikaba zarakunzwe n’abantu benshi ndetse kugeza n’uyu munsi baracyazireba.Filmzacu.com igiye kukugezaho amateka yamuranze
Ubundi amazina ye nyakuri ni Lee Juan-fan ni umushinwa ufite n’ubwenegihugu bwa Amerika wamenyekanye cyane mu ma film y’imirwano ya Kung-fu akaba yaravutse taliki ya 27 Ugushyingo mu mwaka w’1940 yitaba Imana taliki ya 20 Nyakanga 1973.
Lee Juan-fan yavukiye mu bitaro by’abashinwa mu mujyi wa San Fransisco muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu gace gatuwe n’abashinwa kazwi nka Chinatown avuka ku isaha n’umwaka bya Dragon kuri Calendari y’abashinwa byafatwaga nk’igihe cy’umugisha udasanzwe. Yavutse kuri Lee Hoi-chuen wari umushinwa na Grace Ho wari ufite igisekuruza cy’ubushinwa n’abo mu bwoko bwa Cauca akaba yarakomokaga mu muryango w’abantu bari bakomeye mu gihugu cya Hong Kong. Bruce Lee yari umwana wa 4 mu muryango w’abana 5. Bruce Lee n’umuryango we bagiye gutura muri Hong Kong afite amezi 13 y’amavuko. Bruce Lee yabanje kwitwa Juan-fan nyuma izina Lee riza kongerwaho na nyina (bisobanura kongera kugaruka) nyuma y’uko bari bavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika byasobanuraga ko bashobora kuzongera gusubira yo. Izina ry’icyongereza rya Bruce yarihawe n’umuganga mu bitaro yavukiye mo witwaga Mary Glover. Bruce Lee afite andi mazina 3 ari yo Li Yuanxin rikaba ari izina ry’ubwoko akomoka mo, izina Li Yuanjian yakoreshaga mu gihe yigaga ku ishuri rya La Salle College, n’izina Li Xiaolong yakoreshaga mu bikorwa bye byo kwiyerekana aho Xiaolong bivuga Dragon nto.
Se wa Bruce Lee yari umukinnyi wa film akaba yari mu bari bagize icyitwa Cantonese opera, aho we na bagenzi be bazengurukaga ibihugu bitandukanye bagenda berekana umuco w’abashinwa. Nyina wa Bruce Lee yakomokaga mu muryango ukize kandi wubashywe mu gihugu cya Hong Kong byatumye Bruce Lee akura ari umwana wubashywe cyane.
Bruce Lee yakuze akunda kurwana n’abandi bana ku muhanda maze ababyeyi be bafata umugambi wo kumushyira mu ishuri ryigisha iby’imirwano kuko babonaga akunda kurwana cyane ariko atangira atozwa na se umubyara amumenyera ho ubumenyi bw’ibanze mu buryo bw’imirwanire bwa Wu t’ai chi ch’uan. Nyuma y’aho ku myaka 13 y’amavuko Lee yatangiye kwiga uburyo bw’imirwanire bwa Wing Chun yigishwa n’umwarimu wari ukomeye bitaga Yip Man mu mwaka w’1954. Lee yaje guhura n’ikibazo cy’ivangura muri bagenzi be ubwo bamenyaga ko atari umushinwa wuzuye kuko icyo gihe mu mashuri y’abashinwa nti hari hemerewe kwiga abana batari abashinwa ariko mwarimu we akamutoza rwihishwa muri tekiniki ya Wing Chun. Lee yaje gutangira ishuri ku myaka 12 mu ishuri ribanza ryitwa La Salle College ariko mu mwaka w’1956 yaje kwimurirwa ku kindi kigo cya St. Francis Xavier kubera imyitwarire mibi yamurangaga mu ishuri aho yagombaga kwigishwa na Brother Edward wigishaga Box. Lee yakuze akunda kurwana ku muhanda aho ndetse rimwe na rimwe yafungwaga azira kurwana ku muhanda, byatumye se umubyara yiyemeza kumuvana muri Hong Kong akamusubiza muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera umutekano we wari umuhangayikishije maze mu mwaka w’1959 bamwohereza kubana na mushiki we mukuru Agnes Lee wabaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa San Francisco.
Ku myaka 18, Bruce Lee yasubiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo kubana na mushiki we muri San Francisco amezi macye, yaje kuhava ajya mu mujyi wa Seattle gukomeza Amashuri ye aho yatangiye gukorera amafaranga akora muri restaurant nk’utanga amafunguro.
Mu mwaka w’1960 Lee yasoje amashuri ye mu ishuri rya tekiniki rya Edison ahavana impamyabumenyi mu bya technique. Mu mwaka w’1961 Lee yakomereje Amashuri ye muri kaminuza ya Washington yiga ibijyanye no gukina amakinamico, philosophy na psychology n’ibindi. Muri kaminuza ya Washington niho yahuriye n’umukobwa Linda Emery baje no kubana akamubera umugore kuva mu mwak w’1964 babyaranye abana be 2 ari bo Brandon Lee na Shannon Lee.

Bruce Lee n’umuryango we
Kubera ko se wa Bruce Lee yari umukinnyi wa film ukomeye mu mujyi wa Hong Kong, byatumye Bruce Lee atangira gukina film akiri muto,aho yakinnye mu mafilm menshi akiri umwana. Lee akigera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yaretse inzozi ze zo gukina film kuko yashakaga kujya mu by’imirwano gusa. Ariko mu gihe yari mu birori byo kwerekana ubuhanga mu by’imirwano mu mwaka w’1964, yaje kubonwa na William Dozier, yaje kumuhamagara mu gukina kwa film yari guca ku ma televisiyo yitwaga Number one Son ariko n’ubwo yakinwe nti yigeze ijya ahagaragara. Nyuma nibwo yongeye kugaragara mu yindi film yacaga kuri televisiyo yitwaga The Green Hornet aho Lee yakinnye yitwa Kato. Muri icyo gihe abanyeshuri be 2 yigishaga iby’imirwano bikaba bari n’abanditsi ba film ari bo Stirling Silliphant na James Coburn, baje gutegurana film uko ari 3 yitwaga The Silent Flute mu mwaka w’1969, iyo film nti yigeze isohoka ariko yaje gukorwa mo indi yiswe The Circle of Iron. Mui uwo mwaka yaje kugaragara muri film The Wrecking Crew yakinanye na Chuck Norris ari nayo yatumye atangira kumenyekana muri sinema. Bruce Lee yabaye igihangange mu ma film y’imirwano kubera amafilm 5 yakinnye ariyo The Big Boss yo mu 1971, The Fist of Fury mu 1972, Way of the Dragon mu mwaka w’1972 yanditse akanayobora, film yakozwe na Warner Bros, Enter the Dragon yo mu mwaka w’1973 ndetse na The Game of Death yo muri uwo mwaka.
Bruce Lee kubera amafilm agaragaza umuco w’ubushinwa yagiye akina, yabaye umuntu uzwi cyane ku isi mu mirwano ikomoka mu bushinwa ndetse anahabwa icyubahiro nk’umuntu wazamuye igihugu cye cy’ubushinwa. Bruce Lee azwi cyane nk’umuntu wahimbye uburyo bwe bwihariye bw’imirwanire yo mu bwoko bwa Jeet Kune Do bivuga “uburyo bwo gutangira ingumi”. Lee yahawe ubwenegihugu bwa USA aba umuntu ufite ubwenegihugu 2 wa mbere wakomokagamuri biriya bihugu.
Bruce Lee yitabye Imana Taliki ya 20 Nyakanga mu mwaka w’1973 agwa ahitwa Kowloon Tong afite imyaka 32 y’amavuko.urupfu rwe rukaba rwaraturutse ku kibazo cy’ikibyimba yari afite mu mutwe aho byatangiye ari muri studio ya Golden Harvest taliki 10 Gicurasi 1973, igihe bari mo gukora film Enter the Dragon. Yagize ikibazo cyo kuribwa mu mutwe ahita yihutishwa ku bitaro by’ababatisita bya Hong Kong aho abaganga basanze arwaye ikibyimba mu bwonko bizwi nka cerebral edema. Nk’uko byatangajwe n’umugore we Linda ku rupfu rwe, nyuma y’uko abazwe mu bwonko, taliki ya 20 Nyakanga mu 1973, ubwo yari ari kumwe n’incuti ye James Bond muri Hong Kong basangira aho banateganyaga gukorana film, yaje kugira ikibazo cyo kuribwa mu mutwe maze uwitwa Ting amuha akanini kagabanya uburibwe. Lee yaje gutaha mu masaha ya saa moya n’igice z’ijoro aryama ho gato ngo aruhuke kuko yari afite imishinga myinshi ya film yagombaga gukora, ariko Lee nti yigeze abyuka ngo ajye ku meza n’umugore we. Lee yakomeje kuryama baje kumukangura basanga arahumeka akuka gacye niko guhamagara muganga ngo aze kumuvurira mu rugo ahageze bahita bamujyana kwa muganga aho atabashije kugera kuko yapfuye imodoka ikiri mu nzira. Nyuma y’isuzuma ry’umurambo we abaganga batangaje ko Lee yazize indwara y’ubwonko.
Lee yashyinguwe mu mujyi umugore we akomoka mo ariwo Seattle muri Washington taliki ya 31 Nyakanga 1973 ahari ibihangange byinshi muri sinema. Ubu imva ye yegeranye n’iy’umuhungu we Brandon Lee wapfuye mu mwaka w’1993 ikaba iri mu hantu hasurwa na ba mukerarugendo benshi buri mwaka.
Kuri ubu Lee afatwa nk’umuntu w’indwanyi y’ibihe byose wanatumye abantu bashidukira ibijyanye no kurwana, kandi afatwa nk’umuntu wateje imbere umuco w’ikinyejana cya 20. Lee kandi afatwa nk’umuntu wazamuye ishusho y’abanyaziya muri sinema ya Amerika. Lee yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye mu byo yakoraga nko muri sinema no mu mirwano. Igihembo gikomeye yahawe ni icy’umuntu wageze kuri byinshi mu buzima yahawe mu mwaka w’1992 nyuma y’uko yitabye Imana.\
Uduce twa zimwe myri filime za Bruce LeeBruce Lee kubera amafilm agaragaza umuco w’ubushinwa yagiye akina, yabaye umuntu uzwi cyane ku isi mu mirwano ikomoka mu bushinwa ndetse anahabwa icyubahiro nk’umuntu wazamuye igihugu cye cy’ubushinwa. Bruce Lee azwi cyane nk’umuntu wahimbye uburyo bwe bwihariye bw’imirwanire yo mu bwoko bwa Jeet Kune Do bivuga “uburyo bwo gutangira ingumi”. Lee yahawe ubwenegihugu bwa USA aba umuntu ufite ubwenegihugu 2 wa mbere wakomokagamuri biriya bihugu.
Bruce Lee yitabye Imana Taliki ya 20 Nyakanga mu mwaka w’1973 agwa ahitwa Kowloon Tong afite imyaka 32 y’amavuko.urupfu rwe rukaba rwaraturutse ku kibazo cy’ikibyimba yari afite mu mutwe aho byatangiye ari muri studio ya Golden Harvest taliki 10 Gicurasi 1973, igihe bari mo gukora film Enter the Dragon. Yagize ikibazo cyo kuribwa mu mutwe ahita yihutishwa ku bitaro by’ababatisita bya Hong Kong aho abaganga basanze arwaye ikibyimba mu bwonko bizwi nka cerebral edema. Nk’uko byatangajwe n’umugore we Linda ku rupfu rwe, nyuma y’uko abazwe mu bwonko, taliki ya 20 Nyakanga mu 1973, ubwo yari ari kumwe n’incuti ye James Bond muri Hong Kong basangira aho banateganyaga gukorana film, yaje kugira ikibazo cyo kuribwa mu mutwe maze uwitwa Ting amuha akanini kagabanya uburibwe. Lee yaje gutaha mu masaha ya saa moya n’igice z’ijoro aryama ho gato ngo aruhuke kuko yari afite imishinga myinshi ya film yagombaga gukora, ariko Lee nti yigeze abyuka ngo ajye ku meza n’umugore we. Lee yakomeje kuryama baje kumukangura basanga arahumeka akuka gacye niko guhamagara muganga ngo aze kumuvurira mu rugo ahageze bahita bamujyana kwa muganga aho atabashije kugera kuko yapfuye imodoka ikiri mu nzira. Nyuma y’isuzuma ry’umurambo we abaganga batangaje ko Lee yazize indwara y’ubwonko.
Lee yashyinguwe mu mujyi umugore we akomoka mo ariwo Seattle muri Washington taliki ya 31 Nyakanga 1973 ahari ibihangange byinshi muri sinema. Ubu imva ye yegeranye n’iy’umuhungu we Brandon Lee wapfuye mu mwaka w’1993 ikaba iri mu hantu hasurwa na ba mukerarugendo benshi buri mwaka.
Kuri ubu Lee afatwa nk’umuntu w’indwanyi y’ibihe byose wanatumye abantu bashidukira ibijyanye no kurwana, kandi afatwa nk’umuntu wateje imbere umuco w’ikinyejana cya 20. Lee kandi afatwa nk’umuntu wazamuye ishusho y’abanyaziya muri sinema ya Amerika. Lee yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye mu byo yakoraga nko muri sinema no mu mirwano. Igihembo gikomeye yahawe ni icy’umuntu wageze kuri byinshi mu buzima yahawe mu mwaka w’1992 nyuma y’uko yitabye Imana.\
Aya mateka yakuwe ku rubuga rwa Wikipedia.
- See more at: http://inyarwanda.com/filmzacu/?dore-amateka-ya-bruce-lee-umaze#sthash.FIqtoE9E.dpuf
No comments:
Post a Comment