Benshi mu bakunzi ba filime za Nollywood( Nigeria) bakomeje kutamenya niba uyu mukinnyi indeshyo ye iterwa no kuba akiri umwana cyangwa niba ari ubugufi budasanzwe. Turagirango tubabwire ko ari ubugufi budasanzwe kuko nk’uko muza kubisoma, Osita Iheme si umwana nk’uko hari abakomeje kujya babikeka.
Osita Iheme yavutse mu mwaka w’1982 akaba ari imwe mu bakinnyi bakomeye bo mu gihugu cya Nigeria . Yamenyekanye cyane ubwo yakinaga role ya Pawpaw muri filime Aki na Ukwa ari kumwe n’undi mugabo bakunda gukinana nawe ufite ubugufi budasanzwe uzwi kwizina rya Chinedu Ikedieze. Mu mwaka w’2007 Osita yabonye igihembo gikomeye cya Lifetime Achievement Award muri African Movie Academy Awards.
Iheme yavukiye muri leta ya Imo mu mugi wa Mbaitoli mu gihugu cya Nigeria Nigeria avukira mu muryango w’abana batanu. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri leta ya Abia akomereza kaminuza muri Enugu State University aho yakurikiye ibyerekeranye na Mass Communication.
Kuba we na mugenzi we Chinedu Ikedieze,baravutse bareshya kuriya ntibyababereye inenge ahubwo byatumye bagira amahirwe yo kuba batandukanye n’abandi bakinnyi bose mu mu gihugu cya Nigeria . Mu mwaka w’2003 rero nibwo batangiye kuba ibyamamare kubera iriya filime twababwiye haruguru.Muri Aki na Ukwa Iheme yakinnye yitwa ’Pawpaw’. Akaba yari umwana w’indakoreka.
Nubwo yatangiye akina role ari umwana , nyuma Iheme yaje gutangira gukina role nk’umuntu mukuru ndetse rimwe na rimwe agakina role zidasekeje, ahubwo zimugaragaza nk’umugabo uhamye ushobora no gukora business zo mu rwego rwo hejuru
Ubu ari mu bakinnyi bafite abafana benshi kw’isi yose ndetse anibitseho umutungo utari muke, dore ko agaragara mu rutonde twabagejejeho mu minsi yashize rw’abakinnyi ba Nigeria bakize

Reba Osita Iheme mu mafoto atandukanye:
Wamubonye gasore
Banza ariko urebe imodoka agendamo
Uyu musore ni umustar wujuje ibyangombwa pe
Nta mpamvu yo kwisumbukuruza
Ibirori bikomeye byose aba yabitumiwemo
Burya uzatinye umuntu ukora "Cheers" na president w’igihugu
- See more at: http://inyarwanda.com/filmzacu/?amateka-y-umukinnyi-osita-iheme#sthash.sp1CPzt0.dpuf
No comments:
Post a Comment