Uruganda rw’amafilime ruri mu nganda za mbere zinjiza amafaranga menshi, bityo abazikora bakabyungukiramo cyane. Filmzacu.com yifuje kukugezaho urutonde rw’abakinnyi ba sinema bakize kurusha abandi kw’isi yose. Muraza gutungurwa n’uko umwanya wa mbere utariho umunyamerika n’ubwo bizwi ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aricyo gicumbi cya sinema ku rwego rw’isi
Dore urutonde rw’abakinnyi bibitseho agafaranga gatubutse, duhereye ku mwanya wa 10
10.Robert De Niro na miliyoni 185 $
9 . Salman Khan na miliyoni 200
Ntibitangaje ko uyu mugabo yagaragara kuri uru rutonde no kuri uyu mwanya. Salman Khan amaze gukina muri filime zigera kuri 80 zikomeye muri Bollywood tubariyemo niyo aherutse gukinamo yitwa Ek Tha Tiger yabashije kwinjiza miliyari na miliyoni 860. Iyi ikaba ari iya kabiri ibashije kwinjiza akayabo kangana gutyo. Yatowe nk’umusore mwiza mu gihugu cy’ubuhinde, aba uwa 7 ku rwego rw’isi. Aya matora akaba yari yateguwe na People’s Magazine mu mwaka w’2004. Afite imitongo myinshi akabandetse akunda kugaragara mu bikorwa by’ubugiraneza
8.Will Smith na miliyoni 200 $
Uyu mukinnyi w’amafilime ndetse akaba n’umuhanzi ukora injyana ya rap, ari mu bakinnyi ba filime bahiriwe n’umwuga wabo.Amafilime yakinnyemo nka Bad Boys, I:Robot, The Independence Day.Men in Black, The Pursuit of Happiness n’izindi nyinshi zatumye aba ikirangirire kw’ii yose ndetse aba n’umuherwe. Will Smith yigaragaje cyane nk’umwe mu bateye inkunga ikomeye cyane president Obama ubwo yiyamamazaga. Ifite inzu y’akataraboneka yise The Calabasas estate mu gace ka Malibu mu ntara ya California ari naho atuye n’umuryango we.Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 20 ibamo ibintu byinshi nk’ibibuga bya tennis, ibya basket, ibya volley, ikiyagandetse n’aho akorera imyitozo ngororangingo. Ibi bikaba byiyongera ku yindi mitungo myinshi afite
7.Leonaldo DiCaprio na miliyoni 215 $
Kuba amaze gutwara ibihembo bigera ku icyenda bya Oscar, bishyira DiCaprio mu rwego rw’ibihangange bya sinema ku buryo budasubirwaho.Nyuma yo gukina filime Titanic ya James Cameron ikamugeza ku rwego rwo hejuru, DiCaprio yakomeje gukina mu mafilime atandukanye kandi akomeye nka Catch Me If You Can, Shutter Island, Aviator, Blood Diamond na Django Unchained.Afite inzu mu ntara ya Calfornai ifite agaciro ka miliyoni 23, akagira n’ibibanza bitatu binini cyane biri ku nyanja mu karere ka Malibu.
6.Tom Cruise na miliyoni 250 $
Niwe mukinnyi wa filime wenyine wabashije gukurikiranya filime zigera kuri 6 zose zinjizaga akayabo ka miliyoni100.Filime nka Top Gun, A Few Good Men, Rain Man, Tropic Thunder na Minority Report yakozwe na Steven Spielberg zatumye agera ku rwego rukomeye muri sinema ndetse anigwizaho imitungo.Kugeza ubu niwe mukinnyi uhenze cyane kurusha abandi. Mu mitungi afite harimo inzu nini cyane yise The Beverly Hills Mansion ikaba ifite agaciro ka miliyoni 35
5.Sylvester Stalone na miliyoni 275 $
Kuva yakina filimeebyizi zamugejeje aho ageze arizo Rocky na Rambo, uyu mugabo yabaye igihangange muri sinema ndetse n’agafaranga karinjira.Filime The Expendable nayo iri muzamwinjirije amafaranga menshi, kuriubu akaba yibitseho amazu n’indi mitungo itandukanye
4. Tom Hanks na miliyoni 350 $
Abarebye filime nka Angels & Demons ,The Da Vinci Code, Apollo 13, Cast Away, Catch Me If You Can na You’ve Got Mail bakaba bazi n’uburyo izi filime zakunzwe, ntibashobora gutangazwa n’uko uyu mugabo ari kuri uyu mwanya. Uretse mazu menshi yibitseho, Tom Hanks anatunze n’imodoka zihenze cyane nka Toyota RAV4 EV na AC propulsion eBox zombie zizwaho ubushobozi bwo kuba zabasha kwitwara.
3.Johnny Deep na miliyoni 350 $
Uyu mugabo arazwi cyane nka Pirates of The Carrebeans, nawe akaba ari mu bakinnyi bigaragaraje cyane mu mwuga we wa sinema kuko amafilime yakinnye nka Sleepy Hollow, Charlie and the Chocolate Factory, The Tourist, Public Enemies zose ni filime zamufashije gutara imbere n’agafaranga karinjira da! Agendera mu modoka yo mu bwoko bwa vintage 1959 Corvette Roadster izwiho kuba ihenze cyane. ikaba yiyongera ku yindi mitungo myinshi yibitseho
2. Keanu Reeves na miliyoni 350 $
Tuvuze Neo Anderson abantu benshi bahita bumva filime Matrick yabiciye bigacika ndetse ikamugeza ku rwego ariho ubu kuko bivugwa ko icya kabiri cy’umutungo agikomora kuri iyi filime. Nyamara se ugirango ntiyabaga mu nzu y’unkodeshanyo kugeza ubwo mu mwaka w’2003 ubwo yaguraga inzu ifite agaciro ka miliyoni 5. Nawe mu mitungo ye habarirwamo imodoka zihenze nka Harley Davidson na Porsche
1. Shahrukh Khan na miliyoni 600 $
Byanze bikunze abenshi mutunguwe no kubona uyu mwanya uzaho uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde nyamara mukiyibagiza ko uyu mugabo kuri ubu ariwe mukinnyi wakabiri mu gihugu cy’ubuhinde nyuma ya Rajinikanth. Amaze gukina muri filime zigera kuri 75 zose mu gihugu cy’ubuhinde kandi zose zakunzwe. Abantu benshi ntibashobora kwibagirwa uburyo filime nka Kuch Kuch Hota Hai, Swades na Chak de India zakunzwe birenze urugero. Atunze imwe mu mazu y’igitangaza azwi mu gihugu cy’ubuhinde, inzu yise Mannat ndetse n’indi yise The Palm Jumeirah iba I Dubai. Azwiho gukunda amamodoka ahenze yo mu bwoka bwa Audi, BMW na Rolls Royce. Uyu mugabo akandi azwiho kugaragara mu bikorwa bya gufasha abababaye
Ese uru rutonde uraruvugaho iki?
- See more at: http://inyarwanda.com/filmzacu/?umuhinde-niwe-wa-mbere-mu-bakinnyi#sthash.Khw2lwTz.dpuf
Ese uru rutonde uraruvugaho iki?
No comments:
Post a Comment