Umuhanzikazi Madonna Louise Veronica Ciccone w’imyaka 55 ngo nyuma yo kunyura mu madini atandukanye ubu ashishikajwe no kwiga Korowani, bisa nk’ibishyira ku kuba umusiyilamukazi.
Madonna yakuriye mu idini ry’Abagaturika, aza guhindura imyemerere ajya mu idini ry’Abayahudi, none ubu ageze mu Bayisilamu, aho atangaza ko ashishikajwe no kwiga Korowani (igitabo gitagatifu cy’idini ya Islam) umunsi ku munsi.Kuba akunze kwiga Korowani cyane ngo bishobora kuba biterwa nuko umukunzi we Brahim Zaibat ari Umuyisilamu aho atuma agaragaza ko yatangiye kwinjirwamo n’imyemerere ya kisilamu, kuko aherutse gutangaza agira ati “Ubu ndi kwiga Korowani umunsi ku wundi”.
Brahim Zaibat na Madona
Urubuga 7sur7 rwanditse ko umuhanzi Madonna aherutse kugirira uruzinduko mu gihugu cya Malawi kizwiho kugira abayisilamu benshi, aho yanakuye Mercy, umwana arera.
Madonna yagize icyo abitangazaho ati “Ntekereza ko ari iby’ingenzi kwiga ibitabo byose bitagatifu, nk’uko inshuti yanjye Yaman ahora abimbwira, umuyisilamu mwiza ni umuyahudi mwiza, umuyahudi mwiza ni n’umukirisitu mwiza, n’ibindi n’ibindi. Nyamara ku bantu bamwe iki ni igitekerezo gihamye.”
Bamwe bari bumvise ibi batekereza ko Madonna wagiye agaraga mu mashusho atandukanye yamabaye ku buryo bukurura abagabo, yaba noneho azabatungura yambaye yikwije mu mymbaro ya kisilamu imenyerewe ku bagore.
Mu bitaramo bitangukanye cyangwa aho agenda, Madonna yambara utwenda duto
No comments:
Post a Comment