Icyamamare muri filimi zo gusetsa, Scarlett Johansson, w’imyaka 28, ukomoka i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye gutorerwa ku nshuro ya kabiri kuba umugore ufite igikundiro kurusha abandi ku Isi.
Scarlett Johansson
Mu ijambo rye aganira n’itangazamkuru scarlett Johansson yagize ati “Ni jye mugore jyenyine ubashije kwegukana uyu mwanya inshuro ebyiri ? Vuba aha hari undi mwanya nteganyirizwa, ni uwo kuba umubyeyi”.
Ubu scarlett Johansson ari mu rukundo n’umufaransa Romain Dauriac bifuza kuzarushinga mu minsi iri imbere.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko Scarlett Johansson ari we mugore rukumbi ubashije kwegukana uyu mwanya inshuro ebyiri, mu mateka y’iri rushanwa.
Mu mwaka wa 2002, Scarlett Johansson yaje ku mwanya wa kabiri akurikiye Mila Kunis wabaye umugore uhiga abandi mu kugira igikundiro.
Scarlett Johansson
Scarlett Johansson umugore ufite igikundiro kurusha abandi
Scarlett Johansson n'umukunzi we Romain Dauriac
Scarlett Johansson n'umukunzi we Romain Dauriac bamaze kwambikana impeta
No comments:
Post a Comment