KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Wednesday, October 9, 2013

Umwana witwa Shaaban yari amaze imyaka ibiri apfuye none yazutse


Shaaban Maulid w’imyaka 16 y’amavuko yapfuye mu mwaka wa 2011 ndetse aranashyingurwa none bamubonye ari muzima mu gihugu cya Tanzaniya iwabo.

Nk’uko ikinyamakuru GPR cyabitangaje, kuzuka k’uyu mwana witwa Shaaban Maulid byatangaje abantu benshi ndetse bamwe kugeza ubu banze kwemera ko uyu mwana wazutse ari we koko dore ko bamwe barimo kuvuga ko ari umuzimu we wagarutse mu muryango.
Uyu Shaaban Maulid witabye Imana muri Mutarama 2011, ku itariki ya 30 Nzeli 2013 nibwo yongeye kugaragara mu muryango we yambaye nk’uko bamushyinguye yambaye. Umuryango wa Shaaban Maulid ukimubona wagize ikibazo gikomeye cyo kwemera ko uyu mwana ari we koko . Akigera mu muryango we, yabanje kunanirwa kuvuga ndetse nta kintu na kimwe yaryaga gusa uko bagiye bamufata nk’umuntu, bakamuganiriza byamugaruyemo umutima wo kuvuga nk’abantu basanzwe.

Nguwo Shaaban Maulid wazutse
Kubera uburyo benshi banze kwemera ko uyu mwana yazutse koko, basabye polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano muri Tanzania ko bategeka abantu baturanye n’aho uyu mwana yashyinguwe bagacukura aho bamushyinguye kugira ngo bemeze neza ko uyu mwana yazutse koko.
Polisi imaze kumva ibyo aba baturage bifuzaga kubera kuzuka k’uyu mwana, yategetse abantu ko bacukura ahantu yashyinguwe muri 2011 bakareba niba koko umubiri we utakirimo nk’uko bawushyizemo.
Iki kibindi nicyo basanze mu mva ya Shaaban
Ngiyo imva ya Shaaban bayicukura
Bamaze gucukura, basanze mu cyobo hasi harimo ikibindi kinini kirimo igupfwa ridasanzwe ritari iry’abantu . Umubiri wa Shaaban Maulid ntabwo bawusanze mu mva bamushyinguyemo mu mwaka wa 2011. Bamwe bamaze kubona ko umubiri w’uyu mwana ntawe urimo bahise bemera koko ko yazutse gusa hari n’abandi banze kwemera ko Shaaban yazutse.

No comments: