Bishingiye ku njyana bakora n’ ibitekerezo byabo, hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye bagaragaza guhangana gukomeye babinyujije ahanini mu ndirimbo zabo kuburyo bigaragarira n’abafana babo. Muri iyi nkuru twifuje kubagezaho amwe mu mahangana bukomeye yabayeho binyuze mu muziki.
Miss Jojo na Jackson Dado
Nyuma y’uko umuhanzikazi Miss Jojo asohoreye indirimbo Respect asa nk’uwikoma abasore aho ijambo ryiganzagamo ari “Ubona ko ndinde?”, umucuranzi Jackson Dado yaje kumusubiza mu ndirimbo yise “Urinde”aho aba asa nk’unyomoza amagambo Miss Jojo yari yaririmbye. Izi ni zimwe mu ndirimbo zagarutsweho cyane mu mwaka wa 2008.
Dr Claude na Mico Prosper
Nyuma y’aho umuhanzi Dr Claude akoreye indirimbo akayita Igikara aho aba avuga uburyo umugore yamutaye akamutana abana kuko ari umwirabura akishakira umuzungu, nta gihe cyashize hahita humvikana indirimboUmuzungu y’umuhanzi Mico Prosper, byumvikanaga neza ko ihinyuza amagambo yari akubiye mu ndirimbo ya Dr Claude. Ibi nabyo byaravuzwe cyane muri 2009.
Riderman n’itsinda rya B-Gun
Ihangana mu ndirimbo hagati y’umuraperi Riderman n’itsinda rya Big Gun naryo ryarasakuje cyane ndetse uwavuga ko ariryo ryagaragaje ubukare no guhangana gukomeye ntiyaba abeshye. Uku guhangana kukaba kwaratangijwe n’itsinda rya B-Gun ubwo ryashyiraga hanze indirimbo yabo “Imbunda z’ukuri” yagarukaga cyane kuri Riderman bamushinja kwiyemera cyane mu muziki, we mu gihe bo babonaga ntacyo akora kidasanzwe.
Amaze kuyumva, umuraperi Riderman nawe ntiyigeze yihanganira amagambo aba basore bari bamuvuzeho mu ndirimbo yabo maze ahita abasubiza byihuse mu ndirimbo yise “Amatopito” aho aba abagereranya n’amatopito mu gihe nyamara bo biyitaga Imbunda z’ukuri.
Aba basore nabo bamaze kumva iyo ndirimbo yari ifite amagambo akarishye ntibihanganye dore ko bahise bongera basubira muri studio bongera gukora indi ndirimbo ishotora kuri Riderman bise “Ibyahishuwe”, gusa Riderman kuri iyo nshuro ntiyongeye gukora indi ndirimbo ibashotora dore ko n’iyo yari yakoze mbere (Amatopito) yaje gusaba itangazamakuru ko ritakongera kuyitambutsa nyuma y’uko ababyeyi be bababajwe cyane n’iyo ndirimbo.
Pfla yibasira itsinda rya KGB
Mu gihe umuraperi Pfla yazaga mu muziki wo mu Rwanda mu mwaka wa 2008 akubutse ku mugabane w’Uburayi, itsinda rya KGB ni bamwe mu bahanzi bari bakomeye cyane ndetse bafite igitinyiro. Gusa yaje kubahangara mu ndirimbo zitandukanye yasohoye nka Ntaruhuka, n’izindi aho atatinyaga gutuka mu buryo bweruye iri tsinda ndetse akavuga ko azashyirwa rizimye rikibagirana burundu mu muziki.
Uru rwango Pfla yari afitiye itsinda rya KGB ngo rwaba rwarakomokaga ku bushyamirane yigeze kugirana n’umwe mu bahanzi bari bagize iri tsinda ariwe Mr Skizz, aho yemezaga ko yamujimirijeho ibyuma kubwende akamubuza kuririmba mu gitaramo cyari cyabereye kuri stade Amahoro.
Neg-G The General, Riderman ndetse na K8
Nyuma y’uko Riderman atangiye gukorana cyane n’abaraperi K8 na NPC ndetse bakihuriza mucyo bise Inshuti z’ikirere, Neg G The General yaje guhita yirukana uyu muraperi mu itsinda rye rya UTP Soldiers bari barazamukiyemo bombi ndetse kuva ubwo hatangira kumvikana indirimbo nk’izo Neg G yise Agaca, Umurambyo ndetse n’ Inkuba ya Riderman zabaga zisubizanya n’ubwo benshi batabashaga kubisobanukirwa neza dore ko kubera uburyo aba bahanzi bombi bari baziranye bazimizaga cyane iyo babaga barimo babwirana mu ndirimbo bikamenywa gusa n’ababaga babakurikiranira hafi.
Uretse Riderman, Neg-G yaje kwibasira n’umuraperi K8 Kavuyo cyane cyane mu ndirimbo yise Super star, aha n’ubwo K8 ataje kumusubiza binyuze mu ndirimbo ariko yatangaje ko Neg-G amugereranya nka Kadogo imbere ye mu gihe we ari afande.
K8 Kavuyo na DMS, Dany Nanone & Bull Dog
Nyuma y’uko hagati mu mwaka wa 2009 umuraperi Dany Nanone ashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise Akamunani ari kumwe na King James, ijwi ry’uyu muraperi wari wumvikanye bwa mbere benshi barigereranyije n’irya K8 bakemeza ko barapa kimwe ndetse ko iyi ndirimbo yayanditse ashaka kwihenura kuri K8.
Ibyo K8 ntiyabyihanganiye dore ko indirimbo zose yasohoye muri icyo gihe hataburagamo umurongo umwe cyangwa ibiri yibasira Dany Nanone nko mu ndirimbo Ivanjiri, Gasopo na Alhamudullilah, aho yamwerekaga ko akwiye kumufata nka mukuru we. Gusa ibi Dany yarabyirengagije yirinda kumusubiza dore ko we yavugaga ko K8 yaba yarahungabanyijwe n’uko bavugaga ko barapa kimwe mu gihe we yemezaga ko ijwi ariryo rijya kumera kimwe ariko imirapire ikaba itandukanye cyane.
Muri izi ndirimbo kandi K8 ntiyari yoroheye na busa umuraperi DMS aho yavugaga ko akwiye kuva mu muziki akajya mu bucuruzi bw’amabuye muri Kongo, aha DMS yaje gusubiza K8 mu ndirimbo yise Bari hehe ndetse icyo gihe agaragaza amafoto yerekana uburyo K8 yari akwiye kumucaho bugufi kuko yamufashije mu mizamukire ye.
Ku rundi ruhande kandi K8 ntabwo yigeze yemeranya n’umurongo Bull Dog yaririmbye mu ndirimbo Shukulani aho agira ati “ bazanye crunk bayisafurisha omo iracya!”, mu ndirimbo Alhamudullilah K8 yamusubije agira ati “ crunk isafurishwa gute? Mind zawe nta mahuriro.”
Riderman na Bull Dog
Riderman ni umwe mu baraperi bagaragaye cyane mu bushyamirane n’abaraperi bagenzi be hagati mu mwaka wa 2008 na 2010, akaba yarakunze guhangana cyane na Bull Dog bombi bari barize ku kigo kimwe cya College St Andre. Mu ndirimbo ye “Umwana w’umuhanda”, Riderman yakoresheje izina fifty(50), ati “ Bamwe biyise 50 nk’agaciro k’amandazi…”, mu gihe byari bizwi ko Bull Dogg ataratangira kumvikana mu muziki aha ku kigo cyabo yiyitaga 50cent.
Muri icyo gihe Bull Dogg we akaba yaragereranyaga Riderman nk’itungo ryo mu rugo bishingiye mu kuba yariyitaga isake ndetse akavuga ko atamufata nk’umuraperi ahubwo ntaho atandukaniye n’abahanzi bakoraga injyana ya R&B.
Pfla na Jay Polly ndetse na Tuff Gangs yose
Mu ntangiriro umubano hagati ya Pfla n’itsinda rya Tuff Gangs wari nta makemwa bagahuzwa cyane n’injyana ya gangstar hip hop bombi bakoraga ndetse uyu muraperi nawe birangira yinjiye muri iri tsinda.
Nyuma y’igihe bakorana ntibyaje gushoboka ko bakomezanya maze umuraperi Pfla asohoka muri iri tsinda ashyamiranye cyane na Jay Polly, icyo gihe mbere yo kugira byinshi avuga ku itandukana ryabo Pfla yahise ajya muri studio akora indirimbo ituka bikomeye Jay Polly uhereye ku izina ryayo tudashobora kwandika hano. Nyuma gato Tuff gangs nayo yarisuganyije ihita isohora indirimbo bise Ex-wife yibasiraga cyane uyu muhanzi.
Ubu ni bumwe bushyamirane bukomeye bwagaragaye mu muziki nyarwanda, gusa muri iyi minsi nabwo inkuru z’ubushyamirane bushingiye ku ndirimbo zongeye kugaruka cyane cyane mu njyana ya hip hop aho benshi mu baraperi barimo basubiranamo.
Mu minsi ishize umuraperi Ama-G The Black yarashyize ahagaragara indirimbo yise Umusaza ahinyuza abaraperi bamwita umunyarwenya (commedien), by’umwihariko bikumvikana ko yabwiraga Jay Polly. Uretse iyi ndirimbo kandi abaraperi bakaba barongeye guterana amagambo mu ndirimbo baherutse guhuriramo bise The revolution.
No comments:
Post a Comment