KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Wednesday, October 9, 2013

Kuva batangira umuziki nta gihembo na kimwe barahabwa mu muziki


N’ubwo abatanga ibihembo mu muziki bakiri bake mu Rwanda, hari abamaze kwegukana ibihembo bitabarika mu muziki mu gihe hari abandi banatangiye umuziki mbere y’umwaka wa 2000 batarabona igihembo na kimwe kibatera ingufu mu buhanzi bwabo.

Ku rutonde rw’aba bahanzi batarafata igihembo na kimwe harimo abahanzi batangiye umuziki mbere y’umwaka w’2000 mbere gato y’uko umuziki ukunzwe muri iki gihe mu Rwanda utangira gukundwa no kumenyekana ku maradiyo. Ni benshi mu bahanzi nyarwanda batarahabwa igihembo cya muzika(award) gusa kuri uru rutonde hariho abahanzi bo mu muziki ugezweho w'iki gihe bamaze igihe kigera byibuze ku myaka itanu(5) bakora muzika ariko bakaba batarahabwa igihembo(award).
Nk’uko umuhinzi ahinga igihe cyo gusaruro akishimira umusaruro yabonye, ni nako umuhanzi wabibye imbuto mu bafana yagakombye kubona ishimwe rimutera ingufu zo kuzakora umwaka urangiye kugira ngo azakorane ingufu kurushaho mu mwaka uba ugiye gukurikira. Umuhanzi uhawe igihembo, bimutera akanyabugabo ndetse agakora cyane yirinda ko hagira abazamurusha mu marushanwa ataha.

Dore urutonde rw’abahanzi bamaze mu muziki igihe kirekire batarahabwa igihembo mu muziki:
Masamba: uyu muhanzi azwi cyane mu muziki gakondo kuva agitangira ubuhanzi kugeza ubu. Yatangiye umuziki mbere y’umwaka w’2000. Afite indirimbo nyinshi zakunzwe mu ngeri zinyuranye, abakuru, abato, abasaza n’abakecuru nka za Nyeganyega, Wirira, Rwagihuta…. Ariko ntamahirwe yigeze abona amuhesha igikombe mu buhanzi bwe mu Rwanda.
masamba
Rafiki Coga style: ni we watangije injyana ya Coga Style mu Rwanda. Rafiki yatangiye gukundwa cyane mu myaka ya 2005,2006,2007 na 2008 mu ndirimbo ze nk’Icaro, Igpende…uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe igihe kirekire mu Rwanda. Nyuma yo kwitabira Primus Guma Guma ya mbere akavamo ku ikubitiro Rafiki yatangiye gucika intege mu buryo butazwi ndetse ntabone amahirwe yo kwitabira amarushanwa ya muzika. Kugeza ubu nta gihembo na kimwe aratwara haba mu Rwanda no hanze.
RAFIKI
Dr Claude: yatangiriye umuziki we i Burundi. Mu gihe cyose amaze mu muziki uretse kuba yaritabiriye amarushanwa ya Guma Guma ku nshuro ya mbere nabwo akavamo ku ikubitiro, nta gihembo na kimwe afite mu muziki ndetse kugeza ubu ntakigaragara kandi aba mu Rwanda.
Dr claude
Mako Nikoshwa: azwi mu ndirimbo, Agaseko, Bonane, Mariya Roza….kuva agitangira umuziki kugeza ubu, ntagihembo na kimwe arahabwa mu ntoki ze kandi aracyakora nka mbere.
mako nikoshwa
Staff Sergent Robert: benshi bamumenye mu ndirimbo Impanda. Uyu muhanzi amaze igihe kirekire mu muziki ariko nta gihembo na kimwe arahabwa mu biganza bye. Kuri ubu afite indirimbo zisaga 70 nyamara izizwi ntizirenze 20.
sgt robert
Naason:  mu mwaka wa 2009 warangiye Naason amaze kwigaragaza nk’umuhanzi ushoboye. Kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu muhanzi yagiye akora indirimbo zikundwa ariko ntabihemberwe ku mpamvu na we kugeza ubu atabasha gusobanura.
Naason
Naason hagati arimo gucuranga gitari
Pacson: Uyu muraperi ni umwe mu batangjije injyana ya Gangster hip hop mu Rwanda. Pacson hari ibikorwa byinshi bya muzika afite ndetse ni umwe mu baraperi bakuru bari mu Rwanda ariko nt agihembo na kimwe arahabwa.
pacson
PFLA: yageze mu Rwanda muri 2008 avuye muri Norvege. Uyu muraperi yageze mu Rwanda benshi bamutinya cyane kubera uburyo yari akomeye mu njyana ya Hip hop. Ni umwe mu nkingi za mwamba zari zigize itsinda rya Tuff Gang mbere y’uko batandukana. Nyuma yo gutandukana na Tuff Gang yakomeje gukora kandi cyane ariko byagera ku bagomba guhembwa PFLA ntabonekemo kugeza.
PFLA
Miss Shanel: ni umwe mu bakobwa batinyutse kwiyerekana mu muziki mbere y’abandi ndetse aza afite ingufu umuntu wese yabonaga ko zizamugeza kure. Byagaragaye cyane ubwo Shanel yagiye muri Uganda gukorana indirimbo na Semakula irakundwa haba mu Rwanda no muri Uganda. N’ubwo yakoze cyane igihe kirekire nta gihembo na kimwe arahabwa kugeza ubu.
Miss shanel na mani martin
Senderi International: uyu muhanzi ahamya ko amaze gukora indirimbo zisaga 100. Mu buzima bwe nta muntu uramuha igihembo mu muziki mu myaka yose irenga 10 amaze akora umuziki.
senderi international hit
Green P: Tuff Gang igitangira, Green P yari afite umuraperi ukomeye benshi bakunda uburyo yumvikana mu ndirimbo. Uyu muhanzi yigaragaje nk’ufite impano ndetse akaba akora cyane ariko ibijyanye n’ibihembo ntibimuhire.
tuff gang
Green P na bagenzi be bo muri Tuff Gang
Uncle Austin : uyu muhanzi kuva yatangira umuziki asa n’uwamaze kwibagirwa ibijyanye no guhembwa. Inshuro zose ibihembo bya muzika byatanzwe mu Rwanda ndetse na we ari mu bahabwa amahirwe yo kubitwara ariko bikarangira atashye amara masa.
Uncle Austin
Bull Dogg: kimwe n’abaraperi bagenzi , kuva mu mwaka wa 2008 agitangira umuziki kugeza ubu, Bull Dogg nta gihembo na kimwe arahabwa.
 Bull dogg
K8 Kavuyo: uyu muraperi, ni umwe mu bagaragaje ingufu zidasanzwe mu buhanzi bwe kuva yatangira umuziki ariko nta gihembo na kimwe arahabwa. N’ubwo aba muri Amerika ari naho yiga, K8 yakomeje umuziki ariko nta gihembo aragenerwa nk’ishimwe ry’ibyo yakoze.
k8


No comments: