KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Wednesday, October 9, 2013

ISOMO RY’UMUNSI: Dore agakuru kagufasha kumenya icyo gukora igihe uhemukiwe cyangwa uhuye n’ikibazo kigukomereye




Igihe kimwe umugabo wari umukire cyane yarwaye amaso, ajya ku muvuzi wa gihanga wari umuhanga cyane maze amubwira ko akurikije uburwayi bw’amaso ye, ikintu ashobora kujya abona ari igifite ibara ririmo icyatsi cyeruruka gusa bityo akaba nta kindi ashobora kuzabona kidafite iryo bara.

Ni uko umugabo w’umukire yumva ni ikibazo kimukomereye cyane, ariko kuko yari umuherwe arahubuka ntiyasobanuza yumva ko umwanzuro ari uko azateresha amarangi y’icyatsi cyeruruka  ibintu byose yifuza kujya areba, akabihindura icyatsi cyeruruka kuburyo azajya abasha kubibona nta ngorane.
Ni uko asaba abakozi be guhera ku nzu, barayitera barayirangiza ariko n’inzira ijya mu nzu kugirango nayo ayibone bigasaba ko nayo yayihindura igasa n’iryo bara ry’icyatsi cyeruruka, ndetse n’ahandi hantu hose akeneye kujya bigasaba ko yahatera ibara ry’icyatsi cyeruruka kugirango abashe kubona inzira ndetse n’ibiyikikije byose byaba amazu cyangwa imisozi n’ibindi bidafite ayo mabara.
Ni uko umugabo kubera gushaka kujya atera amarangi ibintu byose harimo n’inzira anyuramo kugirango akunde ajye abasha kubibona, amafaranga ye aragenda arayoyoka maze bigera aho atabasha noneho no kubona ya mafaranga yo guteresha amarangi ibyo yifuza kubona. Ibyo byatumye asubira kuri wa muganga w’umuhanga amutekerereza uko byamugendekeye, amubwira ko guhora ahindura ibintu byose muri iryo bara yamubwiye bimukomereye cyane n’ubwo bimufasha kubona ariko yageze aho ananirwa kuko bihenze kandi bikaba bigoye cyane.
Ni uko umuganga wari umunyabwenge cyane aramuseka cyane, ati: “Ntiwabasha guhindura isi yose ahubwo icyo wabasha ni uguhindura wowe ubwawe. Wagombaga kugenda ukagura indorerwamo z’amaso (lunettes) zigufasha kubona ibintu byose kuko zo ubwazo ziba zifite ibirahure bikoranywe ayo mabara maze icyo ubonye cyose kikagaragara kuko warebeye mu ndorerwamo z’amaso zifite ya mabara nakubwiye.”
ISOMO: Mu buzima natwe turigora tugashaka guhindura isi n’abayituye kandi ntibishoboka, ahubwo igishoboka ni uko twakwihindura twebwe ubwacu. Ni ukuvuga ngo niba ubona ko abantu baruhanya cyangwa bahemuka, ntiwabahindura ahubwo wowe ukwiye guhinduka ukamenya uko ubitwaraho, uko wihanganira ibyo bagukorera ndetse n’icyo ukwiye gukora ngo utagwa mu mutego wo guhemukirwa nabo. Niba se umuntu agutuka wamukuramo icyo kinyabupfura cye gipfuye? Ibuka ariko ko wowe uramutse wiyumvishije ubwawe ko kugutuka ntacyo byagutwara, ukumva ko kukwita igicucu bitakugira cyo, kukwita imbwa bitakugira imbwa n’ibindi nk’ibyo mbese ukamenya wowe uko witwara muri buri kibazo, byagufasha kandi ibyo witaga ibibazo ugasanga ntacyo bivuze. Niba ubona ububi bw’isi, ntabwo ushobora kuyihindura ahubwo ushobora guhinduka wowe ubwawe, ukiga kwihangana no kwakira ibyo udashobora guhindura, ukiga kwitwararika no kugira amakenga ndetse no kubanza gushishoza mbere y’uko ukora buri kintu cyose. IKIBAZO SICYO KIBAZO AHUBWO IKIBAZO NI UBURYO WITWARA MU KIBAZO.

No comments: