Amazina yahawe n’ababyeyi be ni Gouranga Chakraborty,mbere y’uko aza kumenyekana nka Mithun Chakraborty. Uyu akaba ari umukinnyi wa sinema ndetse akaba na rwiyemezamirimo ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde.
Abenshi bamumenye nka Jimmy muri filime yabiciye bigacika kw’isi yose Disco Dancer. Nibyo Filmzacu.com yabakusanyirije amateka ye dore ko atari na make. Gusa ukabanza ukamenya ko Chakraborty yakinnye filime zigera kuri 350 harimo nyinshi zakunzwe bidasubirwaho Mithun Chakraborty yavutse tariki ya 16 Nyakanga mu mwaka w’1952. Amashuri ye yayize muri Scottish Church College yakoreraga muri University of Calcutta, aha akaba yarahigiye ibijyanye n’ubutabire(chimie cyangwa chemistry mu ndimi z’amahanga). Nyuma yaje gufata undi murongo kuko yaje kwiga ibijyanye n’amafilime na televiziyo muri Institute of India. Yaje no kwiga imikino njyarugamba ndetse abona n’umukandara w’umukara.Iki kikaba ari kimwe mu byamufashije mu buzima bwe nk’umukinnyi wa filime. Ubuzima bwe muri sinema Atangira sinema yahereye mu yitwa Mrigavaa mu mwaka w’1976, ituma anabona igihembo cya mbere cya National Film Award for Best Actor. Kugeza ubu akaba abarirwa mu bakinnyi 10 ba sinema bakomeye ndetse banavuga rikijyana mu mateka ya sinema mu gihugu cy’ubuhinde. Nyuma yo gutwara iki gihembo yabaye umuntu ukomeye ndetse agira n’amahirwe yo gukinana n’igihangange Amitabh Bachchan,muri filime yitwa Do Anjaane, nyuma aza gukina n’izindi nyinshi zirimo Phool Khile Hain Gulshan Gulshan, Hamara Sansar na Amar Deep. Hagati aho filime yakinnye mu mwaka w’1978 yitwa Mera Rakshak yaje gukundwa cyane. Gukundwa kwa Mithun kwaje kwisumburaho mu mwaka w’1979 ubwo yakinaga muri filime yitwa Ravikant Nagaich yayobowe na Surakshaa. Iyi filime yarakunzwe cyane ku buryo filime zose yari yarakinnye mbere zahise zijya kw’isoko. Mu myaka ya za 80 Uvuze Mithun Chakraborty, abantu benshi bahita bumva Jimmy, akaba ari izina yari afite ubwo yakinaga filime yakunzwe cyane ku isi yose yitwa Disco Dancer . Gukundwa kw’iyi filime kwatewe ahanini n’imikinire ye ariko cyane cyane ubuhanga yagaragaje mu kubyina ubwo yakinaga ari umubyinnyi wo mu muhanda.Iyi filime yatumye amenyekana mu bihugu byinshi by’isi cyane cyane mu cyahoze ari Republika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti aho yari umuntu wubashywe cyane Uretse Disco Dancer yakinnye mu mwaka w’1982, yakinnye n’izindi zakunzwe cyane nka Bengali, Oriva, Bhojpuri, Tahader Katha, Swami Vivekananda Shaukeen, Sun Sajna, Aamne Samne. ndetse na Punjabi Muri iyi myaka Mithun yagaragaye muri filime zigera ku 110. Ubwo Amitabh Bachchan yahagaritse gukina akajya muri gahunda za politiki Mithun yaje kuba umuntu wa kabiri uhembwa amafaranga menshi mu gihugu cy’ubuhinde nyuma ya Bachchan. Mu mwaka w’1986 yabaye umuntu wa mbere watanze imisoro myinshi mu gihgugu cy’ubuhinde Muri iyi myaka Chakraborty yakinnye filime nyinshi z’urukundo nka Mujhe Insaaf Chahiye, Ghar Ek Mandir, Pyaar Jhukta Nahin, Swarag Se Sunder na Pyaar Ka Mandir kugeza na nubu zikaba zikirebwa ndetse zicyinjiza amafaranga menshi. Si filime z’urukundo gusa kuko n’izimirwano yakinnye atari nke, aha twavugamo nka Jagir Jaal, Watan Ke Rakhwale na Waqt Ki Awaz. Muri iyi myaka yabonye ibihembo bitandukanye nka Filmfare Awards Ngiyo Disco Dancer yabiciye bigacika Mu myaka ya za 90 Mithun yagaragaye muri filime zigera ku 100 muri iyi myaka harimo Agneepath. Iyi ikaba yaramuhesheje ikindi gihembo cya Filmfare Award . Yabashije kandi gukina muri filime nka Shandaar, Pyar Ka Karz, Gunahon Ka Devta, Pyar Ka Devta, Pyar Hua Chori Chori, Trinetra na Mere Sajana Saath Nibhana. Yaje kwiyemeza kuva mu mugi wa Mumbai yimukira mu mugi wa Ooty mu rwego rwo kuruhuka, aza ndetse kubaka hotel ikomeye muri uyu mugi yitwa The Monarch Hotel. Yahise atangira kwikorera udufilime tugufi, ndetse abazikoramo bakibera muri hotel ye ku biciro byo hasi cyane. Ibi byatumye abasha gusohora filime buri cyumweru. Nguko uko yahisemo kwikorera udufilime ku mafaranga make kandi ntibitubuze gukundwa. Filime nka Dalaal ,Phool Aur Angaar na Ravan Raaj: A True Story ni muri ubwo buryo zakozwe. Yaje ndetse gukora agashya ubwo yangaga gukina muri filime Uruvar ya Mani Ratnam, kuko bamusabaga kogosha imisatsi, ababwira ko ibi byari kwica filime z zigera kuri 15. Ibi byatumye adakomeza gufatwa nk’umustar cyane, ariko ubukire bwe burushaho kwiyongera ndetse akomeza no gutsindira ibihembo byinshi. Yarakungahaye kugeza ubwo akwirakwije amahoteri menshi mu migi nka in Mudhumalai Ooty,Darjeeling, Siliguri na Kolkata. Mumyaka y’2000 Muri iyi myaka Mithun’ na company yashinze yitwa Dream Factory yakomeje gukora amafilime menshi nka Titli, Guru, Barood, Yuddho na Tulkalam. Gusa mu mwaka w’2005 Chakraborty yongeye kugaruka muri filime ihenze. Iyi akaba ari Elaan. Nyuma yayo yisubirira muri filime ze akora filime nyinshi, atwara ibihembo bitandukanye harimo icyo ysbonye mu mwaka w’2009 muri Los Angeles Reel Awards Muri iyi myaka ya vuba Abakomeje umuco wo kureba filime zo mu gihugu cy’ubuhinde bakomeje kubona filime nyinshi nshyashya uyu mugabo agaragaramo. Muri filime nshya za Chakraborty Veer ari kumwe na Salman Khan, Golmaal 3 yakinanye na Ajay Devgn, Housefull 2 yakinanye na Akshay Kumar, OMG – Oh My God! Yakinanye na Akshay Kumar, Khiladi ari kumwe na Akshay Kumar n’indi filime iherutse gusohoka muri uyu mwaka yitwa Enemmy . Iyi ndetse akaba ayikinana n’umuhungu we Mimoh Chakraborty ndetse na Sunil Shetty. Kuri ubu ari gukina izitwa Boss na It’s Entertainment aho azagaragara ari kumwe na Akshay Kumar. Hari n’izindi filime ari gutegura kuzakina nka Kaanchi... ,Maqsad akinana na Anup Jalota ndetse na Hason Raja azakinana na Raima Sen . Azagaragara kandi muri Kick ari kumwe na Salman Khan n’indi azaba ari kumwe na Ayushman Khurana. Mu bindi bikorwa bye, twababwira ko kuri ubu afite Bengal Football Academy, igamije kugaragaza impano z’abana b’abahinde mu mupira w’amaguru. Kuri ubu afite company nyinshi harimo Monarch Group ikora ibijyanye n’uburezi ndetse no gufasha abababaye. Afite inzu ikora ibyerekeranye n’ubuhanzi yitwa Paparatzy Productions Chakraborty ni umuyobozi wa Film Studios Setting & Allied Mazdoor Union ifasha abakora filime ndetse ikabakemurira ibibazo Niwe muyobozi w’ikirenga w’ikiganiro gikomeye gica kuri za televiziyo mu gihugu cy’ubuhinde cyitwa Dance India Dance kikaba cyaramaze kujya muri Limca Book of Records ndetse no muri Guinness World Records Udushya mu buzima bwe busanzwe Mithun Chakraborty mu bwana bwe yakinnye umukino wa catch aho mu mwaka w’1967 yatsindiye West Bengal State Wrestling Championship mu cyiciro cy’ingimbi. Mu mwaka w’1970s Mithun yashinze urugo n’umunyamideli Helena Luke.Gusa urugo rwabo ntirwamaze kabiri kuko bahise batandukana maze Helena yigira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho kuri ubu akorera company y’indege. Mu myaka ya za 80 Chakraborty yahise ashinga urugo na Yogeeta Bali. Gusa yaje gukundana mw’ibanga n’uwitwa Sridevi bahuye ubwo hakorwaga filime yitwa Jaag Utha Insan. Brakundanye karahava gusa ubwo umugore mukuru yabimenye yababwiye ko basubiza amerwe mw’isaho kuko adashobora gutandukana n’umugabo we. Chakraborty na Sridevi baje kwiyemeza gusezerana rwishishwa. Gusa aho umufana umwe agaragaje iby’ubu bukwe Chakraborty yaje kubyemerera itangazamakuru koko ko byabaye. Yogeeta Bali yatangiye gufata ibiyobyabwenge bituma umugabo amugarukira. Na n’ubu baracyari kumwe ndetse bakaba banafitanye umuhungu nawe wateye ikirenge mu cya se nk’umukinnyi: Mahakshay Chakraborty - See more at: http://inyarwanda.com/filmzacu/?mithun-chakraborty-wamenyekanye#sthash.5n2lkBlz.dpuf
No comments:
Post a Comment