KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Tuesday, September 24, 2013

FILIME INSIDIOUS 2 YESHEJE AGAHIGO MURI BOX OFFICE

Mukomere nshuti zacu, nk’uko mumaze kubimenyera, tubagezaho uko ibintu byifashe muri Box Office mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho tubabwira uko filime nyinshi ziba zabashije gusohoka zitwaye mu kwitabirwa.
Mu mpera z’icyumweru gishize rero abantu benshi bakaba baragaragaje ko bari bakumbuye filime ziteye ubwoba bakunze kwita horreur cyangwa horror mu ndimi z’amahanga, dore ko filime The Insidious ya kabiri yabashije kwitabirwa ku buryo bugaragara.
Icyo twababwira kuri iyi filime n’uko yayobowe na James Wan ukomoka mu gihugu cy’ubushinwa. Uyu akaba azwi cyane mu mafilime nk’aya ateye ubwoba nka Saw ibice byose uko bigera kuri bitatu, Dead Silence, Insidious ya mbere ndetse na The Conjuring imaze iminsi ibica bigacika ku isi yose.
Insidious igice cya kabiri ikaba yahise yinjiza akayabo ka miliyoni 40 n’ibihumbi 272 by’amadorali. Aka akaba ari akandi gashya kabonetse nyuma y’uko The Conjuring yakoreshejwe miliyoni 20 gusa imaze kwinjiza 136 n’ibihumbi 2 by’amadorari.Insidious 2 ikaba yesheje ako gahigo kuko yo noneho yakoreshejwe miliyoni 5 gusa.
Trailer ya The Insidious 2
Ku mwanya wa kabiri turhasanga filime yitwa The Family.Iyi ikaba itabashije gukoma mu nkokora Insidious 2 n’ubwo yakoreshejwe miliyoni zigera kuri 30, ikaba igaragaramo abakinnyi b’ibihangange nka Robert De Niro, Michelle Pfeiffer ndetse na Tommy Lee Jones. Iyi ikaba yabashije kwinjiza miliyoni 14 n’ibihumbi 34 by’amadorali y’amanyamerika. Bigaragara ko abayikoze bagomba gushyiramo agatege
Ku mwanya wa gatatu hari Riddick yakinwe na Vin Diesel,iyi ikbaba ari nayo yari ku mwanya wa mbere mu cyumweru gishize. Riddick yabashije kwinjiza miliyoni 6 n’ibihimbi 841 ari nabyio byatumye igera kuri miliyoni 31 n’ibihumbi 108.Tukaba tutavuga ko yitwaye neza n’ubwo yakoreshejwe budget ya miliyoni 38

The Butler iracyari aho hafi kuko yaje ku mwanya wa kane. Iyi filime yakoreshejwe miliyoni 30 ikaba imaze kugeza muri miliyoni 100 z’amadorari nyuma y’uko muri iyi week end yabashije kwinjiza miliyoni 5 n’ibihumbi 544. Iyi filime yakinwemo n’abastar benshi nka Forest Whitaker, Oprah Winfrey, Cuba Gooding Jr,Mariah Carey n’abandi tukaba twavuga ko ititwaye nabi kugeza ubu.
Ku mwanya wa gatanu turahasanga indi filime yakoreshejwe miliyoni 30 ikaba imaze kwinjiza miliyoni 131 n’ibihumbi 591 nyuma y’ukwezi n’ibyumweru 2. Iyi ikaba ari ntayindi itari We’re The Miller igaragaramo Jennifer Aniston.
Muri rusange twavuagako muri iyi week end abantu bagerageje kwitabira kureba amafilime, bitandukanye na week end yayibanjirije
- See more at: http://inyarwanda.com/filmzacu/?filime-insidious-2-yesheje-agahigo#sthash.hnbmSBmG.dpuf

No comments: