KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Tuesday, September 24, 2013

FILIME IMBABAZI: THE PARDON YA JOEL KAREKEZI IKOMEJE KWESA IMIHIGO MU MAHANGA

Filime The Pardon: Imbabazi ntikunze kuvugwa cyane mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda bamaze kuyireba ni bake, ariko ku rwego mpuzamahanga ntawatinya kuvuga ko imaze kwesa imihigo yose ishoboka kurusha izindi filime zakozwe n’abanyarwanda
Goteborg international film festival, San diego black film festival, FESPACO, AMAA, Seattle International Film festival, Silicon valley African film festival: aya yose ni amaserukiramuco ya sinema akomeye ku rwego rw’isi iyi filime imaze cyanga yitegura kwitabira .
Nyuma y’uko mu minsi ishize twabagejejeho amakuru y’uko iyi filime yatoranyijwe muri filime zizarushanwa muri Hamburg film festival,urugendo rw’iyi filime rurakomeje kuko kuri ubu yamaze no gutoranwa muri filime zizarushanwa muri chicago film festival.
Muri iri serukiramuco iyi filime ikaba izerekanwa tariki ya 18, 20 na 21 ukwakira nk’uko bigaragara ku rubuga rwa www.chicagofilmfestival.com
Filmzacu.com imwifurije kugarukana igikombe no gukomeza guhagararira u Rwanda muri sinema




Joel Karekezi hamwe n’abandi bakora umwuga wa sinema muri Festival de Cannes

Reba incamake ya filime Imbabazi:The Pardon

No comments: