KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Tuesday, September 24, 2013

STEPIN FETCHIN, NIWE MWIRABURA WA MBERE WABAYE UMUSTAR MURI SINEMA

Forest hitaker, Idris Elba, Martin Lawrence, Eddy Murphy, Don Cheaddle, Wesley Snipes, Lawrence Fishbourne, Kevin Heart, Cubba Gooding Jr. , Denzel Washington, Morgan Freeman I bamwe mu bastar bakomeye muri sinema ndetse bamaze no kubaka izina, nyamara usubiye mu mateka ya sinema usanga atariko byahoze kuko mbere y’umwaka w’1920 nta mwirabura wari warigeze agaragara muri sinema yari yihariwe n’ubwoko bw’abazungu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
kanokanya.tk yifuje kubagezaho amateka y’umwirabura wa mbere wabonye role muri filime ndetse akaba afatwa nk’uwafunguriye abandi birabura mu mwuga wa sinema, akaba yitwa Lincoln Theodore Monroe Andrew Perry waje kumenyekana cyane ku izina rya Stepin Fetchit, akaba ari umwirabura wavutse tariki ya 30 Gicurasi mu mwaka w’1902 yitaba imana tariki ya 19 Kanama umwaka w’1985.
Amateka ye yo mu bwana ntabwo azwi neza. Ikizwi n’uko Stepin Fetchit yavutse ari umwana wa kabiri mu muryango wa Joseph Perry, uyu akaba yari umunyajamaica wacuruzaga itabi na Dora Monroe, bombi bahuriye muri America mu myaka ya y’1890.
Nyina umubyara yifuzaga ko yaba umuganga , bityo amwohereza kuba ku muganga wari umuganga w’amenyo. Stepin yaje gutoroka yigira mu itsinda ryakoraga ibyo bita carnival akabeshwaho ni kubyina no kuririmba. Ku myaka 12 nibwo yaje kuba umunyabirori w’umunyamwuga aho yakinaga ari nabwo yaje gutangira gukoresha izina rya Stepin Fetchit. Iri rikaba ryari incamake y’interuro :Step in and Fetch It. Bivugwa ko iri ryari izina ry’ifarashi yari yarigeze gutegaho maze akabona amafaranga.
Nyuma yaje gutangira gukina udufilime dusekeje, twose ashingiye kubyo yakinaga nka “Th Laziest Man in the World” bisobanuyte ngo umunebwe wa mbere ku isi.
Mu mwaka w’1929 nibwo yakinnyeHearts in Dixie, iyi ikaba ariyo filime ya mbere yakoreshejwemo umwirabura

Stepin Fetchit


Nyuma yaho yaje kuba icyamamare bikomeye, akina mu zindi filime ku buryo bivugwa ko kuva mu mwaka w’1925 kugera mu mwaka w’1976 yari amaze kugaragara muri filime zigera kuri 54
Ibi byatumye Stepin Fetchit aba umwirabura wa mbere ukina filime wabashije gutunga miliyoni y’amadorali ndetse aba umwirabura wa mbere izina rye ryabashije kugaragara mu mazina y’abakinnye n’abakoze filime(screen credit)

Ni abirabura bake bari batunze miliyoni y’amadorali mu gihe cye
Ku byerekeranye n’ubuzima bwe bwite, uyu mugabo yatunze abagore bagera kuri batatu aribo Dorothy Stevenson, Bernice Sims na Winifred Johnson. Ikindi n’uko mu mwaka w’1969, umuhungu we Donald Lamblight yakoze agashya ubwo yarasaga abantu mu ntara ya Pensilvania akica abantu batatu, agakomeretsa 15 mbere y’uko nawe yirasa isasu ryo mu mutwe.
Tariki ya 19 Ugushyingo mu mwaka w’1985, nibwo uyu mugabo yitabye imana azize indwara y’umutima ndetse na pneumonia, akaba yari afite imyaka 30


No comments: