Samantha Lewthwaite ni we mugore ushyirwa mu majwi ko yateguye ibitero by’ibyihebe muri Kenya byahitanye abantu basaga 69 barimo abanyamahanga b’Abongereza, Abanyamerika, abahanzi, umusizi wo muri Ghana, Abahinde…..
Uyu mugore asanzwe ari umufasha wa Jermaine Lindsay na we w’umwiyahuzi wagabye ibitero ahantu hatandukanye cyane cyane mu Bwongereza ndetse akaba yashakishwaga na Police ya Kenya ngo atabwe muri yombi kubera ibikorwa bye by’iterabwoba akora afatanyije n’umutwe wa Al-Qaida na Al-Shab.
Mu byihebe bitatu bishwe mu ijoro ryakeye mu iguriro rya Westgate muri Kenya ari naho ubu bwicanyi bw’ibi byihebe bwabereye , harimo umugore w’uruhu rwere bamwe bahamya ko ari uyu mupfakazi w’Umwongereza wishwe gusa ntibiremezwa neza niba koko ari we waishwe cyangwa niba ari ikindi cyihebekazi Kenya yivuganye.
Uyu muyisilamukazi ni we wateguye ibitero byo muri Kenya. Umugabo we na we yapfuye azize ubwiyahuzi
We n'umugabo we ni ibyihebe
Nk’uko ikinyamakuru Independent cyabitangaje, Samantha Lewthwaite ngo ni we wari uyoboye iki gitero simusiga kimaze iminsi ine kibera mu isoko rya Westgate.
Mu bantu biciwe muri iki gitero hari umunyabugeni akaba n’umuhanzi w’Umwongereza witwa muhanzi witwa Ross Langdon akaba yishwe ari kumwe n’umufasha we waburaga ibyumweru bibiri ngo yibaruke. Mu bandi bahanzi bishwe harimo umusizi ukomeye wo mu gihugu cya Ghana na we wivuganwe n’amasasu y’ibi byihebe. Uyu musizi ntabwo izina rye ryatangajwe gusa ni umwe mu basizi b’ibyamamare muri iki gihugu. Ghana iri mu cyunamo kubera akababaro batewe n’ubu bwicanyi bwakorewe umuturage wabo azize akarengane.
Umwe mu bagore barokotse ubu bwicanyi w’Umufaransa yavuze ko ibi byihebe byanze kumwica bimubwira ko abagomba gupfa ari Abanyakenya n’Abanyamerika gusa ndetse n’undi muntu wese wemeye ko agiye guhindura idini akaba umuyisilamu, ibi byihebe byaramurekaga akagenda.
Uyu mugore witwa Pauline we n’abana be babiri Emily w’imyaka 6 na Eliot w’imyaka 4.
Pauline yabwiye ikinyamakuru Independent ko yarokotse kubera ko yemeye ko idini rya Islamu ari idini ry’abantu beza ndetse na we yemera ko agiye kuba umuyisilamu bahita bamurekura arasohoka.
Ati, “Yambwiye ngo ni Abanyamerika n’Abanyakenya bari kwishwa gusa. Nyuma yambwiye ko ngomba guhindura idini nkaba umuyisilamu ndabyemera. Ndamubaza nti mugiye kutubabarira? Mugiye kutubabarira? Bandetse ndagenda”
Uyu mugore Pauline yabashije kurokora abana babiri baburiye nyina muri ubu bwicanyi gusa ngo akana gakuru k’uwo mubyeyi wishwe kari kakomeretse bikomeye ngo ntacyizere cyo kubaho gafite.
Uyu mugore Samantha Lewthwaite, ubu ni umwe mu byihebekazi bikomeye cyane ku isi dore ko yabashije gutegura igitero cyatangijwe n’abantu 15 bagateza akaduruvayo mu gihugu cyose.
Kugeza ubu isoko rya Westgate ryigaruriwe n’igisirikare cya Kenya ariko ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP byatangaje ko abasirikare n’ibyihebe bakirwana umwe kuri umwe.
No comments:
Post a Comment