Mu Bwongereza mu mujyi wa Middlesbrough, umugore witwa Vicki Griffiths, yabyaye umwana w’umukobwa agiye kumwonsa asanga afite amenyo nk’ay’abantu bakuru.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien, uyu mubyeyi wahuye n’ingorane zikomeye ubwo yari agiye konsa umwana we amashereka ya mbere, yamutamitse ibere agiye kumva yumva umwana ararirumye. Yahise ahamagara abaganga baza kureba ikibazo uyu mwana afite mu kanwa nibwo basanze yaravukanye amenyo abiri y’imbere.
Uyu mwana w’umukobwa wavukanye amenyo nyina yamuhaye amazina ya Eva Faith akaba yavukiye mu bitaro bya James Cook University Hospital mu mujyi wa Middlesbrough.
Uyu mubyeyi w’imyaka 26 akimara kubona ko umwana we yavukanye amenyo yahise afata umwanzuro wo kutazongera kumwonsa na rimwe ndetse akaba akeka ko ntamuntu n’umwe wabimugayira cyane cyane ababyeyi bazi uko konsa bigenda.
Ati, “Nari mfite gahunda yo kuzamwonsa ntakibazo na gito ariko maze kubona ko afite amenyo nahise mbireka. Ndakeka ntamuntu wangaya ngo ni uko nanze kumwonsa”
Uyu mubyeyi yabajije abaganga niba ibi ntankurikizi zikomeye bizagira kuri uyu mwana wavukanye amenyo ariko abura igisubizo. Uyu mugore n’umugabo we bafite ikibazo gikomeye aho bibaza niba ntayandi menyo menshi uyu mwana azamera cyangwa aya yavukanye akazaba maremare cyane, kuri iki kibazo abaganga babuze icyo basubiza.
Ati, “nakomeje kubaza ababyaza n’abandi baganga niba ntakibazo umwana wanjye afite ariko ntibansubize. Ndababaza ikibazo ugasanga baragenda bagaruka ahubwo bagahuruza abantu ngo baze kureba ibyabaye ku mwana wanjye. Ntamuntu wemera ko ibi byabaho kuba umwana yavukana amenyo. Nabajije ababyeyi banjye bakuze bambwira ko nabo batigeze babibona ku isi ko umwana yavukana amenyo”
No comments:
Post a Comment