KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Monday, September 23, 2013

Miley Cyrus yongeye kubyinira mu ruhame yereka isi yose ubwambure bwe -AMAFOTO

Miley Cyrus yongeye kubyinira mu ruhame yereka isi yose ubwambure bwe -AMAFOTO

Hashize iminsi mike umuhanzikazi Miley Cyrus yanzwe n’umukunzi we Liam Hemsworth kubera ibikorwa by’urukozasoni uyu muhanzikazi agaragaza mu ruhame adatinya amaso y’abantu. Mu ijoro ryakeye uyu mukobwa yongeye kwerekana ko ntamuntu atinya ku isi.
Mu kwezi gushize, Miley Cyrus w’imyaka 20 yaririmbiye mu birori bya MTV Video Music Awards yambaye by’urukozasoni. Kuri uwo munsi isi yose yatangajwe n’uburyo uyu mukobwa yari yambaye ndetse n’ibyo yakoraga isi yose imureba dore ko yabyinaga nk’abamansuzi ntacyo atinya kandi abantu bari bamuzi nk’umukobwa wiyubaha.

Uyu mukobwa yari yambaye ikanzu ibonerana kuburyo umuntu umwegereye yabonaga uko umubiri we umeze


Ku mafoto menshi ya Miley Cyrus ururimi aba yarusohoye
Nyuma yaho umukunzi we Liam Hemsworth yasabye Miley Cyrus kutazongera kumukoza isoni mu bantu, undi na we arabimwemerera nyamara siko byagenze. Nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa yakoze amashusho y’indirimbo ye Wrecking Ball, icyo gihe muri aya mashusho Miley yari yambaye nk’uko yavutse  ari nabyo  byateye uyu mukunzi we umutima mubi bituma amusaba ko batandukana.

Hano yari kumwe na Khloe ,Kourtney Kardashian ,Kendall na Kylie Jenner



Mu ijoro ryakeye, mu birori bya iHeart Radio Music Festival byabaye ku munsi w’ejo kuwa gatandatu, uyu muhanzikazi yari yambaye ikanzu ibonerana kuburyo abantu bose barebaga uko umubiri we uteye. Ibi, Miley Cyrus ntakintu na kimwe byari bimubwiye ndetse ageze imbere y’imbaga y’abafana bari baje muri ibi birori yongeye kubyina by’urukozasoni ntacyo yishisha.

Yongeye kubyina nk'uko yabigenje muri MTV VMAs




abantu babonye uyu mukobwa yambaye muri ubu buryo muri ibi birori ntibamenye impamvu nyamukuru yamuteye kwambara ikanzu yerekana ubwambure bwe. Bamwe bakeka ko , ibi uyu mukobwa abikora ashakisha uburyo yavugwa cyane mu itangazamakuru ku isi dore ko bimaze kuba akamenyero ariko noneho akabikora mu buryo butangaje.


Uyu mukobwa ni gutya asigaye abyina

Iyi kanzu yagaragazaga umubiri wa Miley cyrus


Aka kenda abakobwa bambara mu mabere Miley Cyrus yari agasubijwe n'abafana kuko ni we wakabajugunyemo


Mu birori bya MTV VMAs ni gutya Miley Cyrus na Robin yabyinaga

No comments: