KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Monday, September 23, 2013

Ibyo AK47 yakoze bishobora kumukura amata ku munwa

Ubusanzwe abahanzi Radio na mugenzi we Weasel ntibavuga rumwe n’umuhanzi Jose Chameleone kuva bakwitandukanya na we. AK47 usanzwe afashwa na Chameleone yarenze ku mategeko maze aririmbana na Good Life.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje, ibyo uyu musore AK47 usanzwe abeshejweho na mukuru we ngo ibyo yakoze mu gitaramo Good Life yakoreye mu mujyi wa Kabalagala ngo bishobora gutuma amuha igihano kubera kwemera kujyana kuri stage n’aba basore bagize Good Life kandi bisa na kirazira ku muhanzi ubarizwa muri Leone Island ya Chameleone kuba hagira igikorwa na kimwe bakorana na Good Life.
Ibi, AK47 yabikoze ku munsi w’ejo kucyumweru tariki ya 22 Nzeli 2013 mu gitaramo cyabereye mu kabyiniro kazwi cyane muri uyu mujyi kitwa Club Venom.


Muri iki gitaramo, Radio , Weasel na AK47 batangarije abari bitabiriye iki gitaramo ko ibibazo byose bagiranye bamaze kubikemura ndetse biyunze. Ibi byose Ak47 yabitangaje ntakintu na kimwe yavukanye na mukuru we Jose Chameleone bityo akaba ana we ashobora kwirukanwa muri Leone Island ntazongere kugira ikintu na kimwe akorana na Chameleone ari na we muyobozi w’iyi label.
Kuva Good Life yakwitandukanya na Chameleone ntagihe na kimwe bigeze bagirana ibihe byiza cyangwa hagire igikorwa aba bahanzi bakorana n’umuhanzi uwo ari we wese ufitanye umubano na Chameleone.

Mu myaka yose ishize aba bavandimwe bagiranye ibibazo bahoraga barwana igihe cyose bateranaga amagambo cyangwa bakabonanira mu gitaramo cyangwa mu kabari. Ibi byose mukuru wabo, Humphrey Mayanja, yahoraga abagira inama abasaba ko biyunga bakabyanga none biyunze mu buryo butunguranye.

AK 47 na mukuru we Chameleone

No comments: