Kuva mu mwaka wa 2010 bamwe mu bahanzi,
abatunganya umuziki n’abandi bafite aho bahuriye na muzika bagiye
batoroka u Rwanda ku mpamvu zitazwi. Benshi muri aba bahanzi bakunze
gutoroka u Rwanda iyo baramutse boherejwe mu butumwa hanze y’igihugu.Ikibazo
cyo gutotoka kw’abahanzi nyarwanda cyongerewe uburemere igihe abahanzi
bane bari bajyanye na Mani Martin kwitabira amarushanwa ya Jeux de la
Francophonie ubwo Minisiteri ifite Umuziki mu nshingano zayo yatangaje
ko kuba aba bahanzi bane barafashe umwanzuro wo gutoroka bagiye
kubifatira ibyemezo bihamye kuburyo abahanzi bakiri bato batazajya bapfa
kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahango dore ko abatoroka
akenshi usanga ari abahanzi bakiri bato.
Ku ikubitiro mu mwaka wa 2010 abahanzi nyarwanda, The Ben na Meddy
bari boherejwe mu butumwa bw’igihugu muri Amerika bagezeyo bafata
umwanzuro wo kwigumirayo. Benshi mu bafana b’aba bahanzi byarabababaje
cyane ndetse n’igihugu kirababara dore ko aba bahanzi bari bahagaze neza
muri muzika icyo gihe mu Rwanda.
Nyuma y’aba bhanzi bamaze kujya hanze, hari abandi bahanzi
n’abaproducers bagiye bajya hanze y’u Rwanda gahoro gahoro ntibagaruke,
byose bigasiga abantu mu rujijo.
Igihombo aba bahanzi bahura nacyo iyo batorotse
Icya mbere ni uko aba bahanzi baba bagiye kure y’abafana babo kandi
ni nabo ahanini batuma aba bahanzi bakora bakanabatera ingabo mu bitugu.
Uretse kuba bajya kure y’abafana babo hari imiryango, inshuti n’abantu
baba babakunda bababura ndetse urukundo bari babafitiye ugasanga rugenda
rubaganuka gahoro gahoro.
Burya abafana iyo bakunze umuhanzi igihe kirekire batamubona
amaherezo igihe kiragera bakwibagirwa bakikundira abandi bahanzi babona
bugufi yabo, abo bakunda kubona mu bitaramo….
Ikindi gihombo gikomeye ni uko umuziki w’aba bahanzi cyangwa
iterambere baba bagezeho muri muzika riragabanuka cyane. Uburyo bwo
guhimba burahinduka, imitekerereze ndetse n’uburyo indirimbo z’umuhanzi
zigera ku bafana be buba bugoranye ugereranyije n’uko biba bimeze ari mu
gihugu.
Inyungu bahura nazo iyo bamaze gutoroka
N’ubwo aba bahanzi baba bavuye mu gihugu mu buryo butemewe bagahitamo
kujya kwibera hanze y’u Rwanda , iyo bageze hanze imitekerereze yabo,
imihimbire n’ubuhanga bwabo muri muzika iyo babikoresheje neza bafite
icyerekezo bagera kuri byinshi.
Aba bahanzi bajya hanze y’u Rwanda ntibagaruke mu rwababyaye, iyo
bakora muzika yabo hanze usanga bigereranya n’ibyamamare basanze muri
ibyo bihugu bagakorana ingufu bashaka kugera ku rwego rwabo. N’ubwo biba
bigoranye cyane kuzagera kure muri muzika waravuye mu gihugu cyawe muri
ubwo buryo hari ubumenyi bwisumbuyeho uyu muhanzi aba afite muri muzika
kurusha abandi bose aba yarasize mu Rwanda.
N’ubwo hari inyungu babona mu buhanzi iyo bageze hanze y’u Rwanda si
nini cyane ndetse n’iyo baramuka bagumye mu gihugu bagakoresha impano
yabo neza babishyizeho umwete izo nyungu zose bazibona kandi mu buryo
bwiza batabanje gutoroka igihugu.
Inkurikizi zibamo iyo bamaze gutoroka
Iyo umuhanzi amaze gufata umwanzuro wo kuguma mu mahanga ahura
n’ikibazo gikomeye cyo gushakisha ubwenegihugu bw’igihugu aba abarizwamo
ndetse muri bimwe mu bihugu byo ku isi biba ari ikibazo gikomeye kugira
ngo umuntu w’umunyamahanga azabashe kwemererwa ubwenegihugu.
Igihugu umuhanzi yavuyemo nacyo kandi usanga gifite ikibazo gikomeye
ku muturage wacyo wafashe umwanzuro wo kutagaruka mu gihugu ntakibazo na
kimwe yahuye nacyo, haba inzara, umutekano, cyangwa ibindi bibazo
byatuma afata umwanzuro wo kutagaruka mu gihugu.
Indi nkurikizi nziza ibamo ni uko bamwe mu bahanzi hari igihe babona
amahirwe yo kuzamuka iyo hagize undi muhanzi wari ufite ingufu uva mu
gihugu bityo ugasanga kuba bamwe bagiye hari abandi babyungukiramo
bakagura impano zabo ndetse bakanigarurira umubare w’abafana benshi.
Mu cyumweru gishize Minisiteri yari yatangaje ko abahanzi bakiri bato
ari nabo bakunda gutoroka iyo boherejwe mu mahanga ko bitazapfa kongera
kuborohera kuba bahabwa amahirwe yo guserukira u Rwanda ariko ntabwo
waba ari umwanzuro nyawo nk’uko Alain Muku yaraye abitangarije Sunday
Night. Minisiteri yakagombye gukora iyo bwabaga igakemura iki kibazo mu
nzira nziza ntihazagire umuhanzi wongera kujya mu butumwa ngo aguma i
mahanga gusa na none abahanzi nyarwanda bafata umwanzuro wowo kutagaruka
iyo basohotse igihugu baba bahesheje isura mbi igihugu, baba bihemukiye
ndetse bagahemukira abahanzi bagenzi baba kuko uyu muco ukomeje bimwe
mu bihugu ntibyazongera gutumira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.
No comments:
Post a Comment