Thursday, July 18, 2013
JAY POLLY yagurishije Amashusho y’indirimbo ye “Deux fois Deux”
Nyuma y’aho indirimbo yitwa “Deux fois Deux” [2X2] ya Jay Polly ikundiwe cyane n’abantu benshi uyu muhanzi yemeza abamamaza ikinyobwa cya Skol bayiguze ngo abe ari bo bayikorere amashusho bityo babashe kuyamamarizamo iki kinyobwa.
Jay Polly aherutse gutangaza ko yari yararangije gufata amashusho y’iyi ndirimbo ariko nyuma agasabwa n’abo muri Skol ko yayisubiramo hakongerwamo amashusho yamamaza ikinyobwa cya Skol, ari nako byaje kugenda.
Mu kiganiro na KANOKANYA, Jay Polly, wagombye kuba yarashyize hanze aya mashusho ugereranyije n’igihe yatangarije ko igiye gusohoka, yavuze ko ko kuba gusohoka kw’amashusho y’iyi ndirimbo kwaratinze byatewe n’uko umwe mu bayobozi ba Skol yari yaragiye hanze. Yavuze ariko ko nagaruka amashusho ya “Deux Fois Deux” azahita ajya hanze kandi ko azaza agaragaramo cyane ayamamaza ikinyobwa cya Skol.
Yagize ati “Habaye ikibazo cy’umuntu wari waragiye niyagaruka niho izahita ijya hanze”.
Muri iki gihe, Jay Polly yahaye abakunzi be indirimbo nshya yise “Ikosora”, ari kumwe na Gisa Cy’Inganzo.
Ntibyari bimenyerewe cyane ko amashusho y’indirimbo y’umuhanzi nyarwanda afatwa na sosiyete ikomeye ngo iyamamazemo.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment