KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Thursday, July 18, 2013

Abana 22 bishwe n’ibiryo bikurura imyigarambyo

Abana 22 bishwe n’ifunguro rya saa sita bafashe ku ishuri mu Buhinde muri leta ya Bihar none byakuruye imyigaragambyo y’abaturage. Si abo bonyine 22 bahuye n’ikibazo kuko abandi bagera kuri 30 nk’uko tubikesha BBC bahise bajya mu bitaro kandi bamwe muri bo bararembye. Abaturage n’ababyeyi b’abo bana bahitanywe n’ibyo biryo bigabije umuhanda ariko ibimodoka bya Polisi zibakoma imbere zibatatanya. Umuganga wo muri ako gace yatangaje ko ibyo biryo abo banyeshuri bazize byaturutse ku burozi bwatewe n’imiti batera mu myaka(pesticide). Mu Buhinde abanyeshuri bo mu mashuri abanza basaga miliyoni 120 mu bigo bigera kuri miliyoni imwe basanzwe bafata ifunguro rya saa sita ku ishuri.

No comments: