Abahanzi batatu M-Cool, Abba na Unko, bagize itsinda rya B-Gun, bemera ko bari bamaze igihe batagaragara cyane mu ruhando rwa muzika. Barizeza abafana babo ariko ko ubu bateganya kurushaho kugaragara kandi ko badateze kongera kubura.
Ubwo M-Cool yagezaga kuri IGIHE indirimbo ya B-Gun nshya bakoranye na Tom Close yitwa “Bwiza Bwanjye”, yavuze ko imwe mu mpamvu batagaragaraga cyane ari uko Abba na Unko bari bahugiye mu masomo. Abba yigaga kuri Glory Secondary School Kimicanga, Unko akiga St. Patrick Kicukiro. Akavuga ko kuba barangije amashuri yisumbuye ubu bagiye kongera umuvuduko mu buhanzi bwabo.
Kuba iyi ndirimbo yumvikanamo injyana ya Afrobeat, kandi ubusazwe aba bahanzi bamenyerewe kuririmba injyana zibanda kuri Hip-Hop, M-Cool avuga ko ari uko ari yo njyana bagiye kurushaho kwibandaho mu buhanzi bwabo. Yagize ati :”Niyo njyana dusigaye twiyumvamo kurusha izindi, ariko bitavuze ko n’izindi njyana tutazikora.”
Uyu muhanzi akomeza avuga ko mu kurushaho gukora ubu hari indirimbo bamaze gukora ziri mu mastudio atandukanye. Yagize ati :”Bwiza bwanjye indirimbo ya 6, twayikoreye kwa Jay P. Ubu dufite indirimbo zindi mu mastudio atandukanye harimo kwa Producer DJ B.”
Asoza asaba abafana babo kurushaho kubashyigikira no kubaba hafi kuko bateganya kubagezaho ibihangano byinshi. Yagize ati :”Hari ibintu bike byari bituzitiye nk’amashuri, ariko ubu noneho twijeje abakunzi bacu n’Abanyarwanda muri rusange ko tugiye kubakorera bihagije.”
Itsinda B-Gun ryinjiye mu ruhando rwa muzika mu mwaka 2008. Batangiye baririmba indirimbo bise “Imbunda z’Ukuri”. Mu buhanzi bwabo bigeze guterana amagambo, babinyujije mu ndirimbo, n’umuraperi Rideraman. Gusa baje kuza gutangaza ko batagishaka kwemezanya mu guterana amagambo mu ndirimbo ahubwo ko bifuza kurushaho gushimisha abafana.
Bamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi Shanel, Knowless, hamwe na Tom Close.
No comments:
Post a Comment