Umukobwa wo mu gihugu cy’u Bwongereza witwa, Géorgie Davis ari mu bitaro kubera indwara zitandukamye yatewe n’umubyibuho.
Géorgie yari amaze igihe kigera ku mezi atandatu atabasha gusohoka mu nzu kubera umubyibuho.
Nk’uko urubuga rwitwa 7sur7 dukesha iyi nkuru rubitangaza ngo Géorgie
kuwa kane ushize nibwo yagejejwe kwa muganga, aho ngo yakuwe mu nzu
n’ikipe y’abatabazi batandukanye bagera kuri 40, aho kumusohora mu nzu
byasabye kubanza kuyisenya.
Nyina wa Géorgie yirinze kugira icyo atangariza abanyamakuru, gusa avuga ko afite uruhare mu burwayi bw’umwana we.
Mu mwaka wa 2008, Géorgie yatangarije abanyamakuru ko ngo abandi
bahitamo ibiyobyabwenge ariko we yahisemo ibiryo ko ngo aribyo
bizamwiyicira.
Ubu ngo arimo gukurikiranwa n’abaganga aho basanze afite iburwayi
butandukanye aribwo : umugongo, diyabete, no kunanirwa guhumeka.
Abaturanyi n’inshuti ziwabo ngo bakaba batangaje ko bakomeje ku
musengera kandi ko bafite ikizere cyuko azakira.
No comments:
Post a Comment