Saturday, May 26, 2012
ARASHINJWA GUCURUZA INYAMA Z'ABANTU
Mu Majyepfo y’u Bushinwa mu ntara ya Yunnan, Zhang Yongming w’imyaka 56 aracyekwaho gucuruza inyama z’abantu azitirira iz’inyoni ya “autriche”.
Guangxi news ivuga ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata aribwo Polisi yafunze Zhang ubwo yari iri mu iperereza ry’umukobwa w’imyaka 19 waburiwe irengero aho yacyekwagaho kuba ari we wamwishe.
Ubwo Polisi yasakaga inzu ya Zhang, bahasanze telefoni n’ikarita yo kubikurizaho ya banki by’uwo mukobwa ariko Polisi yavuze ko itagishidikanya ku by’uwo mugabo kuko hari hashize igihe abantu 17 baburirwa irengero.
Mu nzu ye kandi bahasanze igicupa kirimo amaso y’abantu n’impu zabo zitegareje kuma.
Bongeyeho ko Zhang yaba agaburira imbwa ze 3 kuri izo nyama z’abantu izindi akazigurisha kuko ari umucuruzi w’inyama.
Ibyo byatumye nta muntu baturana hafi kubera kumutinya kuko utuye hafi ye abarizwa muri metero ijana.
Uretse ibyo, Zhang mu gihe cyashize yari yarakatiwe imyaka 20 mu buroko kubera icyaha cy’ubwicanyi.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
1 comment:
Post a Comment