KENYA:Abasaga 69 bamaze kwicwa, isoko rya Westgate ibyihebe biraritwitse Ibyihebe by’abayisilamu byafashe iguriro rya Westgate Shopping Mall muri Kenya, bimaze kwivugana abantu bagera 69 byagiye bifatira muri iyi nyubako ikomeye cyane i Nairobi. Umwe mu bahanzi akaba n’umunyabugeni wari waje guhahira muri Westage amaze kwivuganwa. www.kanokanya.tk

Saturday, May 26, 2012

BIMAZE KUGARAGARA KO P FLA UMUHANZI NYARWANDA UKORA HIP HOP AMATEKAYE ARI FILM NZIZA CYANE, SOMA HEPFO

Hakizimana Umurerwa Amani a.k.a P fla (Power First Ladies After) ni umuhanzi w’umunyarwanda ukora injyana ya Hip Hop akaba yaravutse taliki ya 16.04.1983 iKigali(Nyamirambo).

Ababyeyi be akaba ari Nzamukosha Hadidja na Boumaya André wabaye muri guverinoma nka Ministre w’ububanyi n’amahanga ndetse n’indi mirimo itandukanye yagiye ashingwa . Mu muryango wa P fla hakaba harimo abandi banyamuziki bazwi hano mu Rwanda nka BzB the Brain,Rama Kwelly aba bombi akaba ari babyara be,ndetse akaba anafitanye isano na Miss Shanel. Mu muryango we P fla akaba ari imfura mu bana barindwi , mu bwana bwe P fla akaba yarahuye n’ibibazo byinshi dore mama we yamubyaye ari umunyeshuri afite imyaka 17 gusa ibi bikaba byaratumye nyina we bamwirukana iwabo kuburyo yageze aho amujyana mu miryango kubera kubura ubushobozi bwo kumutunga. P fla yakuze akina umukino wa Basketball ndetse akanakunda umuziki. P fla akaba yarize primaire ku bigo byinshi harimo mu rugunga,Kabusunzu ndetse n’i Gihundwe(Cyangugu) akaba ari naho yaje kurangiriza mu w’ 1995,Kwiga ku bigo byinshi ngo byatewe n’akazi se yakoraga kasabaga guhora yimuka.P fla yaje kwiga amashuli yisumbuye ye mu gihugu cya Libiya aho se yari yaragiye nk’uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu. Mu 1997, yagarutse mu Rwanda kubera ko se yaraje kuba minisitire w’ububanyi n’amahanga. Ageze mu Rwanda P fla yahise yiga mu rwunge rw’amashuri rw’i Butare aho yavuye yerekeza i Nyanza muri Espagna Akaba ariho yaje kuva yerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika kubera mukase babanaga utaramufataga neza ndetse akaba yaragiraga ngo abe ari naho akomereza amashuri.P fla yageze muri leta zunze ubumwe za Amerika bamubwira ko agomba gusubira inyuma ho umwaka umwe kugira ngo ajye ku rwego abandi bariho yumva byaba ari ukumudindiza ahitamo kureka ishuri nibwo yahisemo gushaka uburyo yabaho kuko ntiyashakaga kugaruka mu Rwanda. P fla yahise yigira ku mugabane w’uburayi yicururiza ibiyobyabwenge. Yaje kwacyirwa na nyirarume we ku kibuga cy’indenge cyo mu Bubiligi bamarana igihe gito kubera kutumvikana p fla ahitamo guca inzira ye n’undi agaca iye. Hagati y’umwaka wa 2000 na 2008 yazengurutse uburayi bwose mu bihugu nka Danemark,Norvége,u Buhorandi,u Budage,uBufaransa n’ahandi henshi ari nako agenda afungwa hamwe na hamwe kubera ko akenshi yabaga afite impapuro z’impimbano cyangwa se bakamufungira gucuruza ibiyobyabwenge. Amaze kwirukanwa yavuye mu bubiligi ajya m’Ubuholandi ahitwa Eindhoven aho yari amaze kugira inshuti nyinshi, harimo abanyamaroke abo muri Turukiya, Alijeriya ndetse n’abakomoka muri Nijeriya,muribo harimo abacuruzaga ibiyobyabwenge batangiye kumwiyegereza bamugira inshuti ariko nta rundi rukundo bamufitiye ahubwo bashakaga kumugira igikoresho cyabo ngo ajye abacururiza ibiyobyabwenge. Icyo gihe ntabyangombwa yarafite bimwemerera kuba mu Ubuholandi,abo banyamahanga bahise babimushakira ariko bamuha iby’ibikorano gusa yabigenderagaho ariko ntafatwe, nk’ingurane nabo batangiye kujya bamuha kokayine ngo ajye kubacururiza. Umunsi umwe abo bacuruzi b’ibiyobyabwenge bamutumye i Parisi mu Ubufaransa kujya kubarangurira kokayine bamuha amadolari ibihumbi cumi na bibiri (12.000$),afata gari ya moshi imujyana yo, hakaba hari undi muranguzi w’ibiyobyabwenge wari umutegerereje i Parisi. Uwo munsi yari yapanze no kwambura abari bamutumye akabatwara ayo madolari. Hagati aho gari ya moshi iyo iri mu nzira abapolisi baba bahagurukanye nayo bagenda babaza abagenzi ibyangombwa kandi kuko baba bafite umwanya uhagije, bituma bagendana utumashini dutahura ibyangombwa by’ibikorano. Uko nikobyagenze bamugezeho batahuye ibyangombwa bye gusa bamusangana amadolari barayajyana, arabasobanurira anabasaba imbabazi ababwira ko ari impunzi, nkuko yabidutangarije,ngo bitewe n’akanyamuneza bari batewe n’amafaranga bari bashyize k’umufuka baramuretse aragenda ntibamufunga, gusa bamusabye ko ahita asubira m’Ububiligi.Kuba gahunda y’ibiyobyabwenge yari imujyanye yari imaze gupfa, ntiyagombaga gusubira mu maso y’abari bamutumye barikumumerera nabi cyangwa bakamwica, kubw’ibyo yahisemo kujya mu kindi gihugu, hari muri 2003 ajya muri Norvege ahunze abacuruzi b’ibiyobyabwenge. Mu kujya muri Norvege, P fla yagendeye nanone kuri bya byangombwa bye by’impimbano, polisi yo muri Norvege yarabibonye maze imuta muri yombi ihita imufunga. Mu kugera muri gereza,yahasanze undi musore bari bafunganiyemo uwo musore yapangaga gutoroka, amusobanurira uko bigenda kuko we yari amenyereye uwo mujyi. P fla yirwaje amenyo ajyanwa kwa muganga yambaye amapingu acunzwe n’abapolisi bane, bajyeze imbere y’ibitaro bamukuramo amapingu, hagati aho wa musore bari bafunganye yari yamubwiye ko iyo ugeze kwa Muganga ugiye kwinjira kwa Dogiteri abapolisi basigara k’umuryango, hanyuma ugakora uko ushoboye kuburyo ujya mu bwiherero (Toilette), yamubwiye ko mu bwiherero bwo kwa dogiteri harimo idirishya iyo ujyezemo urarifungura ugacamo ugasimbuka ugahita ugwa mu gahanda kakugeza mu mujyi iCopenhague,uko ninako P fla yabigenje ahita yisanga mu mujyi yamaze gucika polisi ya Norvege. Hagati aho hari umudamu bafite icyo bapfana wabaga mu wundi mujyi wa Norvege, akijyera mu mujyi rero yahise amuhamagara, dore ko yari yarigeze kumuhamagara agifunze undi akamubwira ko naramuka afunguwe aribwo yagira icyo amufasha.Baravuganye n’uwo mudamu ndetse aza no kumufata amujyana iwe kumwondora no kumuhembura, aha yahamaze icyumweru kimwe. Muri Norvege P fla yahasanze n’abandi banyarwanda benshi bahaba bamufasha kuhimenyereza. Hashize igihe gito P fla yaje kuhakundanira n’umukokobwa w’umunyetiyopiya witwa Tia, ariko we yarafite ubwenegihugu bwa Norvege. Uyu mukobwa yaje kumufasha kubona ibyangombwa byatumye ahaba ntawumwirukaho. Aha Norvege niho yongeye kubashiriza kuvugisha Se nyuma y’igihe kirekire batavugana, asanga Se asigaye aba muri Amerika(U.S.A) n’abana bose. Tia barakundanye kujyeza naho yaguriye P fla imodoka, dore ko Tia yari afite agafaranga gatubutse, Byageze aho bapanga no kuzazana mu Rwanda kuhibera muri 2006 bakanahakorera ubukwe, ariko nubwo ubuzima bwarimo kumubera bwiza P fla ntibyamubuzaga guhora mu nkiko aregwa ibyaha bitandukanye harimo n’ibyo gukoresha no kugurisha ibiyobyabwenge. Ibi byaje gutuma P fla ahitamo guhagarika gukundana na Tia kuko yabonaga ko ari kumutesha igihe bitewe n’ibibazo yahoragamo,gukundana kwabo bigarukira aho. Nyuma y’imanza nyinshi z’urudaca P fla yahoragamo, polisi yaje kumuta muri yombi iramufunga amezi agera kuri atandatu. Yasabye avoka we kumuburanira amusabira ko bamwemerera agasubira iwabo mu Rwanda akava kubutaka bw’igihugu cyabo, abacamanza barabyemera, nuko bamuha abapolisi babiri bagombaga kumuherekeza bakamugeza i Kigali. Ninako byagenze kuko baramuzanye bamujyeza i Kanombe kukibuga cy’indege, ageze i Kigali yakiriwe na mushiki we.Mu buzima bwe P fla akunda umuziki na Basketball cyane kuko iyo yazaga mu Rwanda yazanaga indirimbo za Nas, BIG Notorious, 2Pac, Mobb Deep, Wu Tang Crew, n’izindi nyinshi cyane. Yakuze akunda Nas cyane bimutera gukunda rap. Ari mu gihugu cya norvége yaje guhura n’abandi banyafurika bakora itsinda ryitwaga African sunz. P fla akigera mu Rwanda mu 2008 nyuma y’iminsi mike yahise ajya muri studio ya TFP ahita akora indirimbo ye ya mbere yitwa Ntuzankinishe. Iyindirimbo yarakinwe cyane ku maradiyo ndetse n’urubyiruko rurayikunda dore ko benshi bumvaga ko ari ijyana nshya ije mu Rwanda. Nyuma yaho gato akora indi ndirimbo yitwa Ntaruhuka yo iza ishimangira ko azanye impinduka mu muziki nyarwanda, ariko ivugwaho byinshi cyane kuko hari ahumvikana avuga nabi irindi tsinda ryitwa KGB(kigali boys) byatumye iyi ndirimbo yangwa kunyura kuri amwe mu maradiyo ariko irakundwa cyane. Hashize igihe kitari kirekire azana iyindi ndirimbo yitwa Ubutumwa aha naho yaje kugaragaramo kwibasira undi muhanzi waririmbaga rap witwa Mc Mahoniboni amubwira ko indirimbo ze nta butumwa bwubaka zigira. P fla yaje kuvugwa cyane mu muziki aho bamwe bavuga ko amagambo akoresha adasukuye abandi bakavuga ko nta kibazo biteye ko ariyo rap y’ukuri !. Mu mwaka wa 2008, yaje guhura na Pacson niko kumuhuza na Bulldogg, Green P, Jay Polly nuko nyuma haza kuza na Fireman bakora itsinda rya Tuff Gang. P fla akigera muri tuff gang bakoze indirimbo yabo yitwaga umunsi w’imperuka remix ivugisha abantu kuko wumvaga irimo kuzana impinduka aho bakoraga rap ya kera(old school). Ibi byaje gukomeza akorana na tuff gang yose cyangwa agakorana n’umwe muri bo, inzira yanjye, attaque muri rap,street disciples, ubuzima, gereza,…ziri mu ndirimbo zakunzwe cyane ze na tuff gang. P fla ku itariki ya 20.ugushyingo.2010, yashyize hanze ku mugaragaro mu rwunge rw’amashuri rwa saint André album ye yise NAGUHAYE IMBARAGA nuko harakubita haruzura ari nako no hanze huzuye abakunzi be n’aba tuff gang bari babuze aho bakwirwa. kuri iyi album hariho indirimbo zakunzwe nk’iyitwa naguhaye imbaraga,tubyumve kimwe ari kumwe na Bulldogg, ibihe ari kumwe na Rama Kwelly n’izindi nyinshi cyane. P fla yaje guhitamo kuva muri tuff gang kubera ubwumvikane buke hagati ye n’abagenzi be, nibwo ku itariki ya 8.mutarama.2011 yaje gukora irindi tsinda aryita Imperial Mafia Land ari kumwe n’umufasha we El Poeta ndetse n’inshuti ye Candy Moon,kugeza ubu akaba ari ryo abamo. P fla mu buzima busanzwe akaba yubatse n’umufasha we El Poeta ndetse n’umwana wabo Ntwali Ortis. P fla akaba yemeza ko mu Rwanda Umuziki umaze kugera ku rwego rushimishije buretse ko ngo bagomba gushiramo agatege kugira ngo umuziki ube watunga uwukora. P fla kubera kuba mu bihugu by’u Burayi byinshi azwiho kuba azi indimi nyinshi harimo nk’ikidage, icyongereza, icyespagnol, igitariya

No comments: