Friday, May 25, 2012
YIYICIYE UMWANAWE
Kuri uyu wa gatanu mu Majyaruguru ya Autriche mu mujyi wa Sankt Pölten, umugabo yiciye umwana we ku ishuri amurashe mu mutwe yari yanamukomerekeje cyane arangije nawe ariyahura.
Televiziyo y’igihugu ORF, yatangaje ko uwo mugabo amaze kwica umwana we yahise ahamagara polisi ahita ahunga na yo ihageze ihita yihutisha uwo mwana kwa muganga batangira gushakisha uwo mugabo.
Hashize akanya babashije kumenya icyerekezo ndetse naho uwo mugabo yarari, mu gihe polisi yamubonye ntiyarindiriye ko imugeraho yahise nawe yirasa isasu mu mutwe nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa polisi Klaus Prenning.
ORF yavuze ko uwo mugabo yasanze umwana we mu ishuri aramusohora amujyana mu rwambariro (vestiaire) rwo ku ishuri maze ahita amurasa isasu mu mutwe.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment