Umuraperi wo muri Reta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo kugisha umutimanama we, yabaye ahagaritse gukora umuziki wa rap yari amenyerewemo ahitamo guharira igihe cye umukino akunda cyane wo kugendera ku tunyamamitende witwa skateboard.
Mu magambo ye kuri radiyo Hot 107.9 uyu muraperi yagize ati: “Ubwo natangiraga gukina skateboard, sinigeze ntekereza ko bizantwara umutima, nyamara siko byaje kugenda kuko numva ubu aribyo nakora gusa”.
Lil Wayne ateganya kwigira muri uyu mukino ngo abe yabasha no kuba ahugiyemo. Ibi akabikora ari nko kugirango abafana be bazongere kumubona mu muziki bamukumbuye.
Kugeza ubu, ntawe uzi niba uyu muhanzi ibyo yatangaje azabishyira mu ngiro kuko kenshi ibyamamare bitangaza ibyemezo ariko bakivuguruza. Gusa Lil Wayen akunda uyu mukino kuva kera, ndetse akaba yarigeze no kuwukomerekeramo ubwo yagongaga igikuta. Hari mu mwaka ushize wa 2011.
Source: aceshowbiz.com
No comments:
Post a Comment