Wednesday, July 10, 2013
GREEN P KUVA MURI TUFF GANG YIBONEYE KNOWLESS NA CLEMENT BARARANA
Green P yashimangiye
iby’urukundo rwa Knowless
na Clement Mu gihe umubano hagati ya
Knowless na producer we
Clement wakomeje gutera
benshi urujijo aho
ababakurikirani ra hafi bemeza ko bakundana
nyamara bo bakabihakanira
kure, umuraperi Green P we
yemeza ko ibyo yiboneye
n’amaso ye bituma abafata
nk’abantu bakundana ndetse bakora urukundo. Ubwo yari mu kiganiro Isango
na muzika, umufana
yahamagaye muri iki kiganiro
yifuza ko Green P
yamusobanurira neza
impamvu yashingiyeho mu ndirimbo ye nshya yise
Kanyahige Bikaze avuga ko
Knowless na Clement bajya
bafata umwanya bakinezeza
basomana. Muri iyi ndirimbo Green P
yumvikana agira ati “ Mu gihe
Knowless na Clement bari mu
ma bisous nabaga nandika
verses (imirongo)nicay e inyuma y’inzu ntinya
kuvugisha umwana nta
kintu,uwo nkozeho wese
aransaba ikanzu reka nyahige
bikaze amafaranga akora
byose…” Amaze gusobanura neza
ijambo ku rindi uko
yaririmbye, umunyamakuru
Phill Peter yahise amubaza niba
ibyo yaririmbye muri iyi
ndirimbo abihagazeho. Atazuyaje Green P yahise
abishimangira agira ati “ Ehh,
umva ndagapfa?!! Ubwo se
baba ari ama robot.”
Abajijwe impamvu
yabagushijeho mu gihe nyamara bo bahakana
urukundo rwabo, Aha Green P
yagize ati “ Oya njyewe
narabiboneye ndavuga ibyo
nzi, ntabwo bararana mu
cyumba kimwe muri hotel ngo umbwire ko ari ama
robot.” Green P yemeza ko ubwo yari
yaherekeje mugenzi we Bull
Dogg mu bitaramo bya Primus
Guma Guma Super Star II mu
mujyi wa Rusizi mu 2012
yiboneye n’amaso ye Knowless na Clement bararana
mu cyumba kimwe muri hotel
ari nayo mpamvu
yashingiyeho abyifashisha mu
ndirimbo ye kuko ngo mu
gihe bo barimo binezeze we yarahangayikish ijwe no gushaka amaramuko. Ati “ Ndumva aribwo bwa
mbere nari ngiye i Cyangugu
muri Guma Guma season ya
kabiri, Eeh ndabizi neza niho
nabikuye rero naravuze sasa
igihe bo bari bameze neza bari mu munezero wabo, njyewe
narimpangayitse . Nicyo bisobanuye.” Abajijwe uko kuva icyo gihe
kugeza ubu afata umubano
w’umuhanzikazi Knowless na
producer Clement, Green P
yagize ati “ Mbafata nk’abantu
bakundana tu bikorera urukundo.” Muri iyi ndirimbo ya Green P si
Knowless gusa na Clement
agarukaho dore ko anarasa ku
baraperi bagenzi be babiri
n’abakunzi babo aribo Jay
Polly na Fify ndetse na Pfla na El Poeta aho yemeza ko atapfa
kuririmba ibintu nk’ibyo
bikomeye atabihagazeho.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment